Uko wahagera

Intambara na Irak Igeze k'Umunsi wa Kabiri - 2003-03-21


Abasirikari b’Abanyamerika n’Abongereza barwanira k’ubutaka batangiye kwinjira mu majyepfo ya Irak mu gihe missile z’Amerika na zo zirimo kwisuka mu murwa mukuru wa Irak, Baghdad.

Radio ya Irak ivuga ko izo missiles zaguye ku nzu y’umuryango wa Perezida Saddam Hussein, ariko ngo nta muntu n’umwe wakomeretse.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Tony Blair, we yaraye atangaje ko ingabo z’igihugu cye zirimo kurwanira muri Irak mu kirere, k’ubutaka no mu nyanja. Ubwo yabivugaga abasirikari be barimo kugaba igitero ahitwa Faw, mu majyepfo y’icyambu cya Basra, mu majyepfo ya Irak.

Mbere y’aho abasirikari b’Abanyamerika n’Abongereza na none bari bagabye igitero ku cyambu cya Umm Qasr.

Perezida George Bush hano i Washington we avuga ko umubare w’ibihugu bishyigikiye intambara na Irak urimo kwiyongera. Ibyo bihugu ubu ngo birarenga 40.

Ibyo Perezida Bush yaraye abitangaje amaze gukoresha inama ya guverinoma ye yose. Iyo nama yari igamije kwiga imigambi y’intambara na Irak.

Mu bihugu bishya bishyigikiye intambara na Irak harimo Turkiya. Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu ejo yatoye icyemezo cyemerera indege z’intambara z’Amerika kunyura mu kirere cy’icyo gihugu.

Perezida Bush yavuze kandi ko guverinoma ye izakomeza kwita ku bibazo byo muri Amerika ubwaho.

Hagati aho ku wa kane abantu ibihumbi amagana n’amagana hirya no hino ku isi bongeye kwigaragambya bamagana intambara na Irak.

Abanyeshuri bo mu Bugereki ibihumbi mirongo bahagaritse amasomo, hamwe n’abarimu babo. Abakozi bo mu Butariyani bo barashaka kugahagarika mu gihugu hose. Abigaragambyaga bateye amagi kuri ambassade y’Amerika ku kirwa cya Chypre.

Umuvugizi wa Papa Yohani Pahulo wa 2 we yaraye atangaje ko Papa ngo yababajwe cyane n’uko gusuzugura amategeko mpuzamahanga ngo byakuruye intambara.

Muri Syria abapolisi bagombye gutatanya abigaragambyaga mu murwa mukuru Damas ubwo bari batangiye gusatira ambassade y’Amerika. Na ho mu Misiri abantu 8 bakomerekeye mu myigaragambyo guverinoma yari yabujije.

Muri Amerika ubwaho ariko ishami rimwe rya Kongere y’Amerika, Senat, ryaraye ritoye icyemezo gishyigikira intambara muri Irak k’uburyo budasubirwaho. Ibyo byabaye n’ubwo bamwe mu basenateri bo mu ishyaka ry’abaharanira demokarasi bakomeje kunenga poritiki y’Amerika kuri Irak.

Umuyobozi wa Senat, Tom Daschle, yatangaje ko Perezida George Bush ari we mugaba mukuru w’ingabo z’Amerika, kandi ko abashingamateka bose bamuri inyuma.

XS
SM
MD
LG