Uko wahagera

Urwanda na Uganda Biragerana Amajanja - 2003-03-16


Mu kiganiro kiriwe kuri radiyo na televiziyo bya Leta y’Urwanda ku cyumweru biragaragara ko umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wifashe nabi cyane muri iki gihe, kandi ko intambara abenshi banuganugaga mu gihugu cya Congo, ahitwa Ituri, ishobora kurota hagati y'ingabo z'ibihugu byombi igihe icyo ari cyo cyose.

Itangazo rya Leta y'u Rwanda ku wa gatanu ushize ryasabaga inama y'umutekano ku isi gusaba Uganda gukura ingabo zayo Ituri, aho imaze iminsi ihangana n'umutwe urwanya ubutegesi bwa Kinshasa UPC, Union Populaire Congolaise. Uwo mutwe wari uherutse gusinya amasezerano y'ubufatanye n’umutwe RCD-Goma ushyigikiwe n'u Rwanda.

Urwanda, haba muri iryo tangazo cyangwa mu kiganiro cyahise kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, ruragaragaza impungenge z'uko igihugu cya Uganda ngo gishaka gufasha abarwanya Leta y'u Rwanda baturutse aho muri Congo.

Hari hashize ukwezi kumwe gusa Urwanda na none ruregeye indege y’intasi y’igisirikare cya Uganda iherutse kuvogera ikirere cyarwo. Urwanda rwahise ruha gasopo igihugu cya Uganda ko nirwongera kubona iyo ndege ruzayirasa.

Iyo ndege ngo yaragaragajwe n'icyuma cy’Urwanda kireba kure, radar. Amashusho yayo ngo yahawe abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo n’ambasaderi wa Uganda. Iyo nkuru ariko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, kirayihakana.

Amwe mu magambo ya Ministiri w'ububanyi n'amahanga w’Urwanda, Charles Murigande, kimwe ndetse n’ayo umukuru w'ingabo zirwanira ku butaka, General de Brigade Charles Kayonga, aragaragaza ko Urwanda rwiteguye gutangirira abanzi barwo mu muri Congo, bataragera mu Rwanda. Muri leta y’Urwanda ngo aho kugira ngo bategereze ko umuryango mpuzamahanga uzaza gushyira indabyo ku mva z’abapfuye, ngo bazabarinda.

Muri icyo kiganiro kandi byanavuzwe ko ngo bamaze iminsi bafata intasi zibyiyemerera, kimwe ndetse n'abajya mu Rwanda gutwara abajya gufasha mu mirwano.

Na none ngo umukuru w'intara ya Kabare aherutse gutangariza abaturage ko Umunyarwanda wese uzafatwa agenda muri iyo ntara nyuma ya saa moya z'ijoro azafatwa nk'umwanzi.

Ikindi cyavuzwe ni uko ngo ingabo za Uganda zaba zikomeje kongera umubare wazo no kurundanya ibitwaro byinshi k’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Ibyo byose biravugwa mu gihe habaga amanama menshi y'umutekano hagati y'ibihugu byombi, ndetse hakaba hari haranashyizweho komisiyo y’ubugenzuzi ihuriweho n'ingabo z'ibihugu byombi ishinzwe kureba niba ntawe utegura umutwe watera ikindi gihugu.

Bamwe mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo - MONUC - bakaba bari baradutangarije ko ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zishobora kurwanira Ituri muri Congo.

Ku ruhande rw'u Rwanda ngo biteguye kwitabara isaha iyo ariyo yose; ngo rufite ingabo ndetse n’intwaro. Byageze n’aho bivugwa ko kuba Urwanda ari ruto bitarubuza guhangana n'igihugu kinini nka Uganda ruramutse rutewe.

Tubibutse ko imirwano hagati y’umutwe UPC urwanya guverinoma y’i Kinshasa na Uganda yakuruye n’ubwicanyi hagati y'amoko y'Abahema n'Abalendu basanzwe n’ubundi bashyamirana. Ubushyamirane bwahitanye abaturage bagera kuri 300.

Ubundi Uganda yasobanuraga gufasha abo Banyecongo gukemura ibibazo byabo byari mu byatumye iguma muri Congo. Nyamara ababikurikiranira hafi bemeza ko Leta ya Uganda ariyo igira uruhare m’uguteranya ayo moko kugira ngo ibone uko ikomeza kwigaruriraCongo.

Iyo ngo ni na yo poritiki Uganda yakomeje gukoresha kuko abo yafashaga kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ubu bamaze gucikamo ibice bigera kuri bine biyobowe na Jean Pierre Bemba k’uruhande rwa MLC, Roger Lumbara k’uruhande rwa RCD-National, Mbusa Nyamwisi k’uruhande rwa RCD-Kisangani, na Thomas Lubanga k’uruhande rwa UPC.

Mu minsi yashize raporo y’ingabo z'Umuryango w'Abibumbye - MONUC - yavugaga ko ku mpande zose, yaba guverinoma ya Kinshasa, Uganda, Urwanda cyangwa RCD byegereje ingabo zabyo aho byari bitandukaniye ku mipaka. MONUC ivuga ariko ko ayo makuru ngo yari ayo yari yabwiwe; ngo nta bwo yari yayahagazeho ubwayo.

Ayo makimbirane yubuye mu gihe imishyikirano y’amahoro y'Abanyekongo yari hafi kurangira. Ibyo rero bishobora kuba inzitizi ikomeye ku mahoro y'Abanyecongo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG