Uko wahagera

Rwanda: Ngo nta Shingiro Ubujurire bwa Bizimungu na Ntakirutinka Bufite - 2003-02-18


Tariki ya 18 Gashyantare 2003 ni bwo Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwashyize ahagaragara icyemezo rwafashe ku bujurire bwa Pasiteri Bizimungu.

Pasiteri Bizimungu yareze urwo rukiko kubera icyemezo rwafashe cyo gukomeza urubanza rwe icyaha cya poritiki kitari k’urutonde rw’ibyo aregwa kandi ari cyo cyamufungishije, we na mugenzi we Charles Ntakirutinka.

Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwasanze icyaha cyo kuvutsa umudendezo igihugu na cyo ngo kiri mu birego bya poritiki; gushinga ishyaka ngo ni kimwe mu bimenyetso by'icyo kirego.

Ibyo nyamara Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rurabivuga mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwahakanaga ko nta kirego cya poritiki cyari kuri Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka; ibirego byose ngo byari ibirego by'ibyaha bisanzwe.

Uwahoze ari Prezida w'u Rwanda, Pasiteri Bizimungu, na mugenzi we Charles Ntakirutinka wahoze ari minisitiri, ntibishimiye imikirize y'urubanza rwabo m’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo, bahita bajurira Urukiko rw’Ubujurire.

Urubanza rwabo rumaze amezi arenga icumi rukururana kubera ko abaregwa bataremera uburyo barezwe. Bo bakomeje gusaba kuburana icyaha cyo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja mu buryo butemewe n’amategeko.

Urukiko rw'Ubujurire ariko rwo ruvuga ko ingingo ya 58 ireba imanza z'inshinjabyaha iteganya ko ubushinjacyaha ari bwo buhitamo ibirego; uregwa ngo siwe uhitamo ibyo aregwa.

Urukiko rw'Ubujurire rukaba rwasabye ko urubanza rwa Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka rwasubira mu Rukiko rwa Mbere rw'Iremezo rugatangira kuburanwa mu mizi yarwo.

Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka ntibishimiye icyo cyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire, bakabavuga ko bagiye kujuririra Urukiko Rusesa Imanza.

Na ho abo mu miryango ya Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka bo basanga ngo nta butabera buri gukoreshwa m’urubanza rw’abantu babo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG