Uko wahagera

Irak ngo Igihe Cyayirangiranye - 2003-02-17


Condoleeza Rice, umujyanama wa Perezida George Bush w’Amerika ushinzwe ibibazo by'umutekano, yasabye Umuryango w’Abibumbye guhangana na Perezida Saddam Hussein wa Irak no kumwambura intwaro ze.

Rice avuga ko igihe cyo kurangiza ikibazo cya Irak ku neza kirimo kurangira.

Rice avuga kandi ko kwongerera abagenzuzi b’intwaro za Irak igihe ari ukugirira Saddam Hussein neza kubera ko ngo igututu kimuriho cyagabanuka.

Hagati aho, cassette iriho ijwi ry’icyihebe Bin Laden yemeza ko ngo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigambiriye gutera n’ibindi bihugu by’Abarabu nyuma ya Irak.

Iyo cassette yahise kuri television Al Jazeera yo muri Qatar ku cyumweru yavugaga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ziteganya kuzatera ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’Afurika y’Amajyaruguru zibisabwe na Israel.

Kuri iyo cassette Bin Laden asaba Abahisiramu bose kurwanya icyo yita abanzi ba Allah.

Bin Laden kandi anamagana Perezida George Bush, avuga ko ngo ari “ ikigoryi”, akanashima ibitero by’ibyihebe byibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, harimo n’igitero cyo ku itariki 11 z’ukwezi kwa 9 2001 cyahitanye abantu bagera hafi ku bihumbi 3.

Mu cyumweru gishize na bwo television Al Jazeera yahitishije indi cassette ya Bin Laden yasabaga Abanyairak gushyigikira Perezida Saddam Hussein kurwanya igitero cy’Abanyamerika.

Mu Bwongereza ho umukuru w’Abapolisi, John Stevens, avuga ko ngo umutwe w’ibyihebe Al Qaida, ngo ufite abayoboke benshi mu gihugu cye. Stevens avuga ko ibyo byihebe bishobora kugaba ibitero mu gihugu cye. Abapolisi be kandi ngo barimo no gukora anketi ku bivugwa ko Al Qaida ishobora gukoresha missiles muri ibyo bitero.

Ibyo biravugwa mu gihe no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashize icyumeru cyose havugwa ko hashobora kuba ibindi bitero by’ibyihebe bishobora gukoresha n’intwaro z’ubumara n’iziteza ibyorezo.

XS
SM
MD
LG