Uko wahagera

AMATANGAZO  02/16-17/2003 - 2003-02-14




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Madamu Nzeyimana Edith uri I Kagali akaba akoresha agasanduku k’iposita 5219 Kigali; Uziel Ntabwoba utuye mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Gihombo, intara ya Cyangugu na Agusitini Barayagwiza utuye mu karere ka Rebero, umurenge wa Kinyami, akagari ka Gitaba, intara ya Byumba, Muhoza Patrice Mwambutsa ubarizwa kuri aderesi Mkugwa Camp, P.O. Box 13 Kibondo, U.N.H.C.R. Kigoma, Tanzania; Eliyazali Basabose utuye mu kagari ka Rutovu, umurenge wa Macuba, intara ya Cyangugu na Emmanuel Rutayisire Lingo ubarizwa kuri aderesi ikurikira: Mabungo Maisone Sub-Parish, Mwangiko Parish, Geita Diocese, P.O. Box 317 Sengerema, Tanzania, Forotonata Mukangwije utuye ahahoze ari serire Murambi, segiteri Kamweru, komine Kinyamakara, ubu akaba ari mu karere ka Karaba, intara ya Gikongoro; Forotonata Mukangwije utuye ahahoze ari serire Murambi, segiteri Kamweru, komine Kinyamakara, ubu akaba ari mu karere ka Karaba, intara ya Gikongoro na Onesphore Nsengimana utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gatare, umurenge wa Buhoro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Madamu Nzeyimana Edith uri I Kigali akaba akoresha agasanduku k’iposita 5219 Kigali aramenyesha Jean Pierre Nsengiyumva na Alice Mukarugwiza bakundaga kwita Annoncee ko araho kandi akaba atagituye I Nyarurembo, ubu akaba yarimukiye ku Kayenzi, ahahoze komine Runda, serire Nyagacaca, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama. Arabamenyesha ko ari kumwe na Jacqueline Mukeshimana, ubu umaze kugira abana batatu, babiri bakaba baravutse ari impanga. Arabasaba ko niba bakiribo bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zavuzwe haruguru cyangwa bakamuhamagara bakoresheje nimero za telefone 08597771. Madamu Nzeyimana arakomeza ubutumwa bwe asaba Uwimana Josiane ko bakuru be Yulida Nyirahakizimana, Julienne Gahongayire, Jean de Dieu Shumbusho na Jeannette bose bahari bakaba baba I Kigali, mu Nyakabanda, ahitwa ku Ntagara. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko babaye bakiriho bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Uziel Ntabwoba utuye mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Gihombo, intara ya Cyangugu ararangisha umugore we Adariya Nyirambuguje n’abana Pierre Nzasekanukunze, Odette Nyirabaliyanga na Sipesiyoza Muhawenimana. Ntabwoba avuga ko ubu bashobora kuba babarizwa I Warekare ho mu cyahoze cyitwa Zayire, bakaba baherukana mu kwezi kwa 12, umwaka w’2001. Arakomeza abamenyesha rero ko ubu yageze mu Rwanda umwaka ushize mu kwezi kwa mbere akaba ari iwe. Arabasaba ko nabo batahuka bakimara kumva iri tangazo. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Mukantagara, Kariza n’umugabo we bose baraho. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ibafashe gutaha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Agusitini Barayagwiza utuye mu karere ka Rebero, umurenge wa Kinyami, akagari ka Gitaba, intara ya Byumba ararangisha Justin Ntawenderundi. Aramusaba ko aho yaba ari hose asabwe gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramumenyesha ko umugore we Jacqueline n’umwana Bazile baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane; ngo basigaye baba iki Kigali. Nimero za telefone yabo ni 08517057. Barayagwiza araramenyesha kandi Gakuru na Gato, Onesphore Turatsinze uri I Likwala ho muri Congo-Brazzaville, Sylvere Ndolimana mwene Kabano Francois na Hahimana wo kwa Ntabajyana Desideli ko nabo basabwe kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo kuko mu Rwanda ubu ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Croix-Rouge ibibafashemo.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Muhoza Patrice Mwambutsa ubarizwa kuri aderesi Mkugwa Camp, P.O. Box 13 Kibondo, U.N.H.C.R. Kigoma, Tanzania ararangisha mushiki we Hakuzwemaliya Consolee, ubu ushobora kuba ari muri Afurika y’epfo, bakaba baherukanira mu nkambi ya Rubwera, Karagwe-Kagera, mu gihugu cya Tanzaniya, mu mwaka w’1995. Aramumenyesha ko bigeze kumubwira ko yahitishije itangazo muri 99 amushakisha ubwo yari akiri muri Malawi. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ararangiza amwifuriza umwaka mushya muhire w’ 2003.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Eliyazali Basabose utuye mu kagari ka Rutovu, umurenge wa Macuba, intara ya Cyangugu ararangisha Dieudonne Ngiliyambonye. Aramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko abo bari kumwe ubu batahutse. Arakomeza amumenyesha ko ababyeyi be baraho kandi ko bamutashya cyane. Basabose Eliyazali ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko we na Tabeya Iyakare bamwifuriza gutahuka amahoro kandi azagira umwaka mushya muhire w’2003. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyeesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Emmanuel Rutayisire Lingo ubarizwa kuri aderesi ikurikira: Mabungo Maisone Sub-Parish, Mwangiko Parish, Geita Diocese, P.O. Box 317 Sengerema, Tanzania ararangisha Joseph Havugimana n’umugore we Clementine Nyirahabiyaremye, Jeannette Mukaminani, Alvere Nishimwe na Joseph Musonera, bose bakaba barabaga mu nkambi y’I Kitali, muri Tanzania. Ararangisha kandi Innocent Ndayisabye ushobora kuba ari mu cyahoze cyitwa Zayire na Fidele Habimana na we ushobora kuba ari muri Malawi. Arabasaba ko baramutse bumvise iri tangazo bamwandikira kuri aderesi zavuzwe haruguru bakamugezaho amakuru yabo muri iki gihe. Emmanuel Rutayisire ararangiza abatura indirimbo yo mugitabo cya Singizwa Nyagasani, No 5, indirimbo ya 22.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Forotonata Mukangwije utuye ahahoze ari serire Murambi, segiteri Kamweru, komine Kinyamakara, ubu akaba ari mu karere ka Karaba, intara ya Gikongoro ararangisha umwana wabo Setako Gakuru waburiye I Rubutu, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko bageze mu Rugo amahoro ngo bashiki be na barumuna be barabo. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR. Ngo ashobora kandi kubamenyesha aho aherereye anyujije itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Arakomeza ubutumwa bwe amenyesha Murerwa Mediatrice ko nyina ari mu rugo, Mukanyarwaya Joice ko abana be batatu bageze mu rugo. Ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Iyamuremye Clement wali utuye muri perefegitura ya Kigali, komine Kanombe, segiteri Rusheshe, serire Cyankongi, ubu akaba abarizwa muri Congo-Brazzaville araramenyesha ababyeyi be Ruteramahungu Abrahamu na Monique Mukazera, Marie Bazimanulira, umudamu we Mukamurasi Marie, abavandimwe be Munyakazi Gabriel, Jean Damascene Hategekimana, Frodouard Ugizwenimana, Sabin Manirakiza na Rucamucyago Longin. Arabamenyesha ko akiriho, akaba ari I Brazzaville, mu gihugu cya Congo. Arakomeza abamenyesha ko ari kumwe na Hategekimana Leonidas na madamu we n’abana babo batatu. Ngo bazakoreshe uko bashoboye babamenyeshe amakuru yabo muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Onesphore Nsengimana utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gatare, umurenge wa Buhoro, akaba akorere I Gatare aramenyesha mukuru we Bizimana Innocent bakunda kwita Sebanani, akaba yarahoze I Goma ho mu cyahoze cyitwa Zayire mbere ya 97. Araramusaba rero ko aho yaba ari hose akaba yumvise iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko mu rugo bamukeneye kandi mu Rwanda ubu akaba ari nta kibazo. Ngo aboneyeho kumwifuriza umwaka w’amata n’ubuki w’2003. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG