Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Minisitiri w'Intebe Diarra Arimo Gushyiraho Guverinoma - 2003-02-12


Minisitiri w’Intebe mushya wa Cote d’Ivoire, Seidou Diarra, yatangiye akazi ko gushyiraho guverinoma y’ubumwe mu gihugu cye.

Minisitiri Diarra agomba kubonana na Perezida Laurent Gbagbo kugira ngo bavugane ku mushinga wa guverinoma nshya ashaka gushyiraho.

Uwo mugambi minisitiri Diarra yawushyikirije Perezida Gbagbo m’umuhango wo kumurahiza ku wa mbere mu murwa mukuru Yamoussoukro.

Icyo gihe Diarra yavuze ko yari agiye kubonana n’abayobozi b’amashyaka ya poritiki yose, kimwe n’abayobora imitwe irwanya ubutegetsi, kugira ngo atangire kugena guverinoma y’inzibacyuho.

N’ubwo Diarra akomoka mu majyaruguru ya Cote d’Ivoire, ari na ho umutwe MPCI watangiye kurwanya guverinoma bwa mbere ufite ikicaro, abenshi mu gihugu cye bamufata nk’umuntu udafite aho abogamiye muri poritiki. Ubu icyakora afite igitutu cy’uwo mutwe wemeza ko amasezerano yo gusangira ubutegetsi yo mu Bufaransa yawuhaye minisiteri z’ubutegetsi n’ingabo.

Ibyo nyamara byatumye abayoboke ba Perezida Gbagbo bigaragambya mu gihe cy’ibyumweru hafi 2 batashakaga ko abarwanya ubutegetsi bahabwa izo minisiteri zikomeye.

Minisitiri w’intebe Diarra agomba no kujya kubonana n’umutwe MPCI mu mugi wa Bouake, mu majyaruguru, kugira ngo bavugane k’uruhare rw’uwo mutwe muri guverinoma nshya y’ubumwe.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG