Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Gbagbo Yemeye Amasezerano y'Amahoro - 2003-02-07


Perezida Laurent Gbagbo arasaba abaturage be kwemera amasezerano y’amahoro yasinyanye n’abamurwanya mu Bufaransa mu kwezi gushize.

Ibyo Perezida Gbagbo yabivugiye kuri television ku wa gatanu, asaba abaturage kwemera Seydou Diarra, minisitiri w’intebe mushya ayo masezerano yashyizeho kugira ngo ayobore guverinoma nshya y’ubumwe.

Perezida Gbagbo yemeye kugira icyo avuga kuri ayo masezerano k’umugaragaro nyuma yo kubyangira inshuro nyinshi ahanini kubera ko ayo masezerano yateje imyigaragambyo ikarishye hafi buri munsi. Abigaragambyaga bamaganaga ayo masezerano, bavuga ko yahaye abarwanya ubutegetsi ubutegetsi bukabije. Igisirikari cya Cote d’Ivoire na cyo cyanze kwubahiriza ayo masezerano.

Perezida Gbagbo yasabye abaturage be kwemera amasezerano y’amahoro yo mu Bufaransa mu gihe abamurwanya mu majyaruguru bakangishije kubura imirwano. Ku wa 5 umutwe MPCI wahaye Perezida Gbagbo icyumweru kimwe gusa kugira ngo yubahirize amasezerano yo mu Bufaransa cyangwa babyutse imirwano. MPCI yavuze kenshi ko itazasubira gushyikirana kuri ayo masezerano.

Hagati aho abandi basirikari b’Abafaransa bagera kuri 300 basesekaye muri Cote d’Ivoire ku wa 5. Bahasanze abandi bagera ku bihumbi 2500. Bashinzwe kugenzura uko agahenge kubahirizwa no kurinda umutekano w’Abafaransa bari muri Cote d’Ivoire, cyane cyane muri ino minsi byagaragaye ko bamwe mu bigaragambya bugariza Abafaransa bashaka guhunga. Ubu umubare w’abasiriakari b’Abafaransa muri Cote d’Ivoire baragera ku bihumbi 3.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG