Uko wahagera

Powell ngo Irak Iracyakomeye ku Ntwaro za Kirimbuzi - 2003-02-06


Sekereteri wa Leta Colin Powell yaraye ashyikirije inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ibimenyetso avuga ko byerekana ko Irak yananiwe kureka intwaro za kirimbuzi.

Colin Powell avuga ko ibyo bimenyetso ari simusiga. Muri byo h arimo amafoto yafashwe n’icyogajuru, ibiganiro by’abasirikari bakuru ba Irak byafashwe, n’ibindi.

Colin Powell yavuze ko Irak ifite akamenyero ko kubeshya.

Ambasaderi wa Irak m’Umuryango w’Abibumbye, Mohammed Aldouri, we yamaganye Colin Powell, avuga ko ibyo avuga birimo ibinyoma. Ku bw’ambasaderi Aldouri, ngo nta ntwaro za kirimbuzi Irak ifite.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga Irak igomba kureka izo ntwaro ku neza cyangwa ku ngufu. Gusa inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ikomeje kutumvikana k’uburyo bwo gucyemura ikibazo cya Irak.

Ubushinwa, Ubufaransa n’Uburusiya - byose bifite intebe ihoraho mu nama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, birasabira abagenzuzi b’intwaro muri Irak kongererwa igihe.

Ubufaransa buvuga ko umubare w’abo bagenzuzi wagombye gukubwa inshuro 3, kandi hakoherezwa abandi bagenzuzi bo gukurikirana ahamaze kugenzurwa.

Uburusiya bwo bwifuza ko abo bagenzuzi bakomeza gukora akazi kabo mu gihe raporo ya Colin Powell izaba igisuzumwa neza. Uburusiya ariko bwasabye Irak kwisobanura ku kibazo cy’intwaro zayo yaba ngo inyegeza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa we avuga ko abagenzuzi bakeneye kwongererwa igihe kubera ko batari bashobora kwerekana ko Irak yananiwe kureka intwaro zayo za kirimbuzi koko.

Kugeza ubu mu bihugu bifite intebe ihoraho muri iyo nama Ubwongereza bwonyine ni bwo bwashyigikiye cyane Colin Powell.

Hagati aho, ino aha muri Amerika muri Kongere bavuga ko ijambo rya sekereteri wa leta Colin Powell m’umuryango w’abibumbye ryari ririmo amakuru arambuye k’ukuntu Irak igerageza kubeshya ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi zayo. Bamwe muri iyo kongere ariko barasaba ko Umuryango w’Abibumbye wongera gutora ikindi cyemezo cyemerera Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kujya kwambura Irak izo ntaro ku ngufu.

XS
SM
MD
LG