Uko wahagera

Imirwano muri Liberia Yakarishye - 2003-02-05


Imirwano yakarishye muri Liberia. Abaturage bo mu murwa mukuru Monrovia bavuga ko ibitero by’abarwanya ubutegetsi byasatiriye uwo mugi.

Minisitiri w’ingabo wa Liberia, Daniel Chea, na we ku wa 2 yemeye ko abarwanya ubutegetsi barimo basatira umurwa mukuru Monrovia. Ngo bari bamaze gutera umugi wa Tubmanburg n’indi migi iri ku nzira y'umurwa mukuru.

Abaturage bo muri iyo migi bahungiye i Monrovia. Bavuga ko ngo bari bamaze kwumva imbunda ziremereye mu karere ka Klay, mu birometero 30 gusa mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Monrovia.

Minisitiri Chea yasabye abaturage b’i Monrovia kudatinya, avuga ko abasirikari ba guverinma barimo bakumira abarwanya ubutegetsi. Perezida Charles Taylor we yari muri Ethiopia, mu nama y’Afurika Yibumbye.

Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Charles Taylor ni abo mu mutwe Liberians United for Reconciliation and Democracy, LURD.

Ku wa 2 abayobozi b’uwo mutwe batangaje ko biteguye gufata Monronvia mu cyumweru kimwe gusa. Basabye Perezida Taylor kureka ubutegetsi kugira ngo hatameneka amaraso menshi.

Hagiye gushira imyaka hafi 2 abarwanya ubutegetsi bwa Charles Taylor bigaruriye igice kinini cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Liberia. Bateye baturuka muri Guinee. Ubu ikicaro cyabo gikuru kiri mu mugiwa Voinjama, mu majyaruguru ya Liberia.

Muri ino minsi umutwe LURD wongereye ibitero byawo ku ngabo za guverinoma kugera amatora yegereje. Uwo mutwe uvuga ko bagambiriye kuvanaho perezida Charles Taylor kubera ko ngo batizeye ko azatuma ayo matora akorwa atayivanzemo.

Abanenga Perezida Taylor bavuga ko ari we ukurura umutekano mukeya mu karere arimo. Umuryango w’Abibumbye wafatiye guverinoma ye ibihano kubera ko yari ishyigikiye abarwanyaga ubutegetsi muri Sierra Leone.

Guverinoma ya Cote d’Ivoire na yo yashinje Taylor kuba yemerera abasirikari be kujya guca inshuro k’uruhande rw’abarwanya guverinoma ya Perezida Laurent Gbagbo.

Ibyo byose Taylor arabihakana, agashinja ahubwo amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuba ngo yaramugambaniye.

Hagati aho, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko rihangayitswe n'ukuntu impunzi z'Abanyaliberia ziba muri Cote d'Ivoire zifashwe.

HCR ivuga ko yamenye amakuru avuga ko izo mpunzi zibasirwa mu mugi w'Abidjan, mu majyepfo ya Cote d'Ivoire.

HCR ivuga ko mu cyumweru gishize abantu bitwaje intwaro batwikiye zimwe muri izo mpunzi.

HCR ivuga ko irimo guteganya gukangurira Abanyacote d'Ivoire ko kuba impunzi y'Umunyaliberia bitavuga ko umuntu aba ashyigikiye guverinoma ya Liberia.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG