Uko wahagera

Inama y'Afurika Yibumbye Iratangira None - 2003-02-03


Abakuru b’ibihugu basaga 35 bateraniye Addis Abeba muri Ethiopia mu nama y’iminsi 2 ihuje ibihugu bigize umuryango Afurika Yibumbye.

Ku cyumweru abo bakuru b’ibihugu n’ababaherekeje bakiriwe n’ababyinnyi n’abana bafite amadaraapo ku kibuga cy’i Addis Abeba. Icyahitaga kigaragara ni uko umutekano wari wakajijwe cyane.

Mu bageze Addis Abeba bwa mbere ku cyumweru harimo abakuru b'ibihugu bya Libya, Afurika y'Epfo, Zimbabwe na Sudani.

Umukuru wa komisiyo y’umuryango Afurika Yibumbye, Amara Essy, avuga ko inama y’i Addis Abeba izibanda k’uburyo bwo gukomeza ubukungu, poritiki n’igisirikari mu bihugu bigize uwo muryango uko ari 53.

Ikindi iyo nama izatindaho ni intambara igiye kumara amezi 5 muri Cote d’Ivoire, kimwe n’intambara zo muri Congo, Sudan n’Uburundi.

Abenshi mu bakurikirana poritiki yo muri Afurika ariko ntibizeye ko hari byinshi inama y’i Addis Abeba ishobora kugeraho. Basanga kwumvikana bizagora Abanyafurika kubera kuba banyuranye ubwabo, kandi bakagira n’imigambi itandukanye.

Mu byo uwo muryango uteganya gushyiraho harimo n’igisirikari gihoraho, inteko ishinga amategeko na banki nkuru.

Umuryango Afurika Yibumbye watangiye mu kwezi kwa 7 k’umwaka ushize mu mihango yabereye i Durban, muri Afurika y’Epfo. Wasimbuye umuryango w’ubumwe bw’Afurika wari umaze imyaka isaga 30 uhuje ibihugu by’Afurika.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG