Uko wahagera

Burundi: Umugambi w'Amahoro Uragenda Neza - 2003-01-29


Perezida Pierre Buyoya na Pierre Nkurunziza uyobora umutwe FDD-CNDD basabye abasirikari bo gufasha m’ukugenzura uko amasezerano y’amahoro mashya ashyirwa mu bikorwa.

Ku wa kabiri ni bwo abo bagabo bombi basabye ko abo basirikari - baturuka mu bihugu byo muri Afurika - bagera mu Burundi vuba.

Perezida Buyoya na Nkurunziza bari bamaze iminsi 4 mu mishyikirano i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Iyo mishyikirano yari igamije gushyiraho komisiyo yo gukurikirana agahengei Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Uwungirije perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ari na we mu muhuza mu mugambi w’amahoro wo mu Burundi, avuga ko ikibazo cy’amahoro mu Burundi kihutirwa. Zuma avuga ko abasirikari bo kugenzura amasezerano y’amahoro mu Burundi bashobora kuzagerayo mu cyumweru gitaha.

Ethiopia, Mozambique n’Afurika y’Epfo byemeye kuzatanga abasirikari bo kujya gukurikirana uko amasezerano y’amahoro yubahirizwa.

Ayo masezerano y’i Pretoria ni intambwe ikomeye mu nzira yo kugarura amahoro mu Burundi. Gusa kidobya iracyari uko ishami rikomeye ry’umutwe FNL PALIPEHUTU utasinye kuri ayo masezerano y’amahoro.

Ibyo bituma Abarundi bo muri Bujumbura Rurale, aho umutwe FNL-PALIPEHUTU ukorera, bagira impungenge ko kubona amahoro kuri bo atari vuba aha.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG