Uko wahagera

Rwanda: HCR ngo Irashaka Gucyura Impunzi zo muri Zambia - 2003-01-27


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko ririmo gutegura ko impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 5 ziri muri Zambia zasubira mu Rwanda ku bushake bwazo.

Umuvugizi wa HCR, Millicent Muturi, avuga ko HCR isanga izo mpunzi ngo zishobora gutahuka mu mahoro. Abandi Banyarwanda bagera kuri miriyoni imwe batahutse ngo ntibigeze batotezwa.

HCR irateganya kuzohereza abayobozi b’izo mpunzi mu Rwanda kwirebera uko ubuzima bwaho bumeze. Millicent Muturi avuga ko ingendo nk’[izo ari ngombwa kugira ngo izo mpunzi zigire ikizere cyo gutahuka. Zagombye gutangira gutahuka mu kwezi kwa 4.

Mu kwezi gushize mu Rwanda hatahutse impunzi zigera ku bihumbi 20 zari zivuye muri Tanzania. HCR igereranya ko mu mahanga hakiri izindi mpunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 60.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG