Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Abategetsi Barasaba Abaturage Gutuza - 2003-01-27


Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire yasabye abaturage be gucisha makeya.

Ejo ku cyumweru Perezida Gbagbo yasabye abo bayoboke be kuri television kujya mu ngo zabo bagategereza ko ava mu nama mu Bufaransa.

Aho hari nyuma y’aho abashyigikiye guverinoma ye bigaragambije bamagana amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’abamurwanya yasinyiye i Paris mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru. Abigaragambyaga bavuga ko uwo mugambi ngo wahaye abarwanya guverinoma ubutegetsi bukabije.

Umuvugizi w’igisirikari cya Cote d’Ivoire, Jules Yao Yao, na we yasabye abaturage gutuza. Yanavuze ariko ko amasezerano y’i Paris ngo ari igitutsi ku ngabo za Cote d’Ivoire n’abashinzwe umutekano.

Ayo masezerano agenera umutwe MPCI urwanya guverinoma mu majyaruguru minisiteri zikomeye, nka minisiteri y’Ubutegetsi n’iyo ingabo. Minisitiri w’intebe mushya, Seydou Diarra, na we ni uwo muri uwo mutwe.

Ku cyumweru abapolisi bagombye kurasa ibisasu bihuma amaso n’amagrenades kugira ngo batatanye abantu bari bibasiye ambassade y’Ubufaransa i Abidjan. Abo bantu bashinja Ubufaransa kuba ari bwo bwahatiye perezida Gbagbo gusinya.

Mu gice kiri mu maboko ya MPCI ho nyamara ku cyumweru abaturage bari mu mihanda, bishimiye imyanya mishya MPCI yabonye muri poritiki ya Cote d’Ivoire.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG