Uko wahagera

Irak: Amerika ngo Ishobora Kwongerera Igihe Abagenzuzi b'Intwaro - 2003-01-25


Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ngo zishobora kwemera kwongerera igihe abagenzuzi b’intwaro b’umuryango muri Irak.

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ubushake bwo gutegereza ibindibyumweru mbere yo guhatira inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye kuzemerera gutera Irak.

Abategetsi muri guverinoma y’i Washington bavuga ko ibyinshi bizaterwa n’amakuru abo bagenzuzi bazageza ku nama y’umutekano muri raporo yabo ku wa mbere.

Kwongerera abagenzuzi b’intwaro za Irak igihe bije mu gihe umubare w’abanenga guverinoma ya Perezida George Bush kwirukira intambara urimo kwiyongera mu mahanga no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwaho.

Ikinyamakuru “The Washington Post” hano i Washington kivuga ko ingabo zishobora gutera muri Irak zitazaba ziteguye kugeza nibura mu mpera z’ukwezi kwa 2 k’uyu mwaka.



XS
SM
MD
LG