Uko wahagera

Imishyikirano y'Abanyacote d'Ivoire ngo Iragenda Neza - 2003-01-21


Imishyikirano y’Abanyacoted’ivoire mu Bufransa yo ngo irimo kugenda. Abategetsi b’aho mu Bufaransa bavuga ko guverinoma ya Cote d’Ivoire, abayirwanya n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na yo bari hafi kwumvikana ku mategeko mashya agenga ubwenegihugu bw’abashobora kwiyamamariza kuba perezida wa repuburika.

Abarwanya ubutegetsi bo bifuza ko amatora ataha azemerera n’abandi bakandida bakumiriwe mu bihe byashyize kubera ubwo bwenegihugu. Ibibazo by’ubwenegihugu byatumye uwitwa Alassane Ouattara atemererwa kuba umukandida mu matora aheruka.

Hagati aho, abakuru b’ibihugu 7 byo muri Afurika ku wa mbere bahuriye muri Togo kugira ngo bige ikibazo cya Cote d’Ivoire. Ku wa 5 bose bazahurira i Paris mu Bufransa mu nama ishobora gusinyirwamo amasezerano yo kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire ashobora gusinyirwamo.

Abarwanya ubutegetsi bwa Cote d’Ivoire ku wa mbere batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko bahagaritse imyigaragambyo bari bateganije ku wa 3 mu mugi wa Abidjan ukiri mu maboko ya guverinoma. Basobanura ko ngo ari ukugira ngo bahe akanya inzira y’amahoro.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG