Uko wahagera

Ibyuma by'Intwaro z'Ubumara Byabonetse muri Irak - 2003-01-17


Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye, Hiro Ueki, avuga ko abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye batahuye ibitoryi by’intwaro z’ubumara 12 muri Irak ejo ku wa 4. Ikindi gitoryi ngo kigomba kwigwa neza.

Ibyo bitoryi byabonetse ahantu hahunikwa intwaro.

Umuvugizi Ueki yavuze ko abagenzuzi ngo bakoresheje rayon x - x ray - kugira ngo bige ibyo bitoryi neza.

Ibyo bitoryi ngo byari bitarasaza, kandi ngo byari bimeze nk’ibyo Irak yatumizaga mu mahanga muri za 1980.

Hiro Ueki yirinze gutangaza niba ivumburwa ry’ibyo bitoryi hari izindi ngaruka rizagira. Yavuze gusa ko bagomba kubyiga neza. Kugeza ubu kandi ntibiramenyekana niba kuba ibyo bitoryi byabonetse binyuranije n’amabwiriza y’inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye.

Ivumburwa ry’ibyo bitoryi ribaye mu gihe abagenzuzi bakuru b’umuryango w’abibumbye bari hafi gusubira muri Irak ku cyumweru.

XS
SM
MD
LG