Uko wahagera

Afurika: Umugambi AGOA Wongererewe Igihe - 2003-01-16


Perezida George Bush avuga ko azasaba Kongere kwongerera igihe umugambi wo gutsura amajyambere n’ubuhahirane muri Afurika - AGOA - kugira ngo uzageze mu kwezi kwa 10 ko mu mwaka wa 2008.

Ku wa 3 Perezida Bush yatangarije abategetsi bo muri Afurika bari mu nama mu kirwa cya Maurice ko uwo mugambi umaze kuvugurura ubukungu bw’ibihugu bimwe byo muri Afurika.

Perezida Bush avuga ko Amerika yiyemeje gukomeza uwo mugambi. Bumwe mu buryo bukomeye bwo kuwushyigikira ngo ni uguha abanyemari ikizere ko gushora amafaranga muri Afurika ari byiza, kandi ko amategeko yaho azakomeza kurengera inyungu zabo.

Uwo mugambi wemerera ibihugu 39 byo muri Afurika kwohereza ibicuruzwa muri Amerika nta mahoro. Ibyo bihugu ariko na byo bigomba kwemera demokarasi y’amashyaka menshi, kandi bikoroshya ubuhahirane n’ubushoramari n’Amerika.

Uretse kwongerera uwo mugambi igihe, Perezida Bush avuga ko Amerika yaniyemeje gutabara abugarijwe n’inzara mu burasirazuba no mu majy’epfo y’Afurika. Amerika ngo igiye kwohereza toni z’ibiribwa miriyoni imwe muri utwo turere.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG