Uko wahagera

Nta Kizere cy'Amahoro muri Cote d'Ivoire - 2003-01-08


Umutwe MPCI urwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire mu majyaruguru uvuga ko imirwano yashyamiranije abasirikari b’Abafaransa n’umutwe MPIGO ku wa mbere ibangamiye imishyikirano y’amahoro yari iteganijwe mu Bufaransa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Iyo mirwano yabereye hafi y’umugi wa Duekoue mu burengerazuba yaguyemo abarwanyi ba MPIGO 30 mu gihe abasirikari b’Abafaransa 9 bayikomerekeyemo.

Umuvugizi wa guverinoma ya Cote d’Ivoire asanga abashoje imirwano ngo barashakaga kuburizamo umugambi wo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yatumiye abashyamiranye muri Cote d’Ivoire bose mu mishyikirano y’amahoro i Paris mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Guverinoma n’iyo mitwe 2 iyirwanya byari byemeye kuzajya muri iyo mishyikirano. Gusa nyuma y’imirwano yo ku wa mbere, nta we uzi niba bose bazayitabira.

Hagati aho, perezida wa Senegal, Abdoulaye Wade, avuga ko yasabye umuryango w’Abibumbye kuba wakohereza abasirikari bo kubungabunga umutekano muri Cote d’Ivoire. Perezida Wade ngo asanga umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri ako karere warananiwe kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire. Icyakora ngo afitiye ikizere cyinshi imishyikirano yo mu Bufaransa.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG