Uko wahagera

Kagame ngo Abireze Bazaburanire Hanze - 2003-01-03


Prezida Paul KAGAME arasaba inzego z'ubutabera ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe zasuzuma ikibazo cy’abireze ku buryo buteganywa n'itegeko rigenga "gacaca". Kubera kandi ko nyiri ukwirega ashobora kuzamara mu gifungo igihe kirenga igihano iryo tegeko rimuteganyiriza, ngo agomba guhita arekurwa by'agateganyo, urubanza rwe rukazaburanishwa ari hanze.

Ibyo ngo bikazakorwa kandi ku bafungiye ibyaha bisanzwe bashobora kuzarenza igihe cy'igifungo amategeko ahana ateganyiriza ibyaha bashinjwa.

N'uko bikubiye mu itangazo ryavuye muri PREZIDANSI YA REPUBULIKA, Prezida Paul KAGAME aranasaba ko abakoze ibyaha by'itsembabwoko mu gihe bari batarageza ku myaka 18 kimwe n'abageze mu zabukuru ndetse n'abarwaye indwara zitazakira ko nabo bahita barekurwa.

Minisitiri w'Ubutabera, Jean de Dieu Mucyo, atangaza ko mu gihe cy'ukwezi kumwe bagiye gukora ibishoboka byose bagashyira icyo cyemezo mu bikorwa.

Iki cyemezo kireba abafunze benshi cyane kuko abireze bakanemera icyaha bagize umubare munini kandi abenshi bakaba ari abari mu nzego kuva ku rwa kabiri kugeza ku rwa kane.

Ku rwego rwa kabiri abireze bateganyirizwa igihano kiri hagati y'imyaka 12 na 15, kandi kimwe cya kabir cy’icyo gihanoi bagomba kukimara hanze bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Icyo cyemezo cyakiriwe neza muri rusange usibye abagifite impungenge ko abaturage batateguwe neza k’uburyo hari aho byateza impagarara.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG