Uko wahagera

AMATANGAZO 28-29/12/2002 SET 2 - 2002-12-29


CENTRAL AFRICA DIVISION
Date : 12/23/02

FAMILY REUNIFICATION #06,Sunday.

Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Hitiyaremye Ananiyasi utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gafunzo, akagari ka Gabiro, Buturo Joseph bakunda kwita Nyirinkwaya, akaba atuye mu karere ka Kiruhura, intara ya Butare na Munyakazi Frederic utuye muri komine Tambwe, perefegitura ya Gitarama, segiteri Gitisi, Pasiteri Ntivuguruzwa Theoneste afatanyije n’umuryango we batuye ku murenge wa Gitarama, akagari ka Gitarama, umugi wa Gitarama, intara ya Gitarama; Bizagwira Honore ubarizwa kuri aderesi B.P 92 Ruhengeri, Rwanda na Beninka Makulata utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo, Usabimana Jerome ubarizwa I Kintele, kuri B.P. 15355 Congo-Brazzaville, akaba akomoka muri segiteri Mpembe, komine Gishyita, perefegitura Kibuye; Mukamugema Dansila ubarizwa mu nkambi ya Kintele, Congo-Brazzaville, akaba na we akoresha B.P.15355, Brazzaville, Congo, akaba akomoka muri segiteri Nyarugenge, kominge Ngenda, perefegitura ya Kigali-ngali na Sebuhura Samson ubarizwa muri Region ya Loukolela, District ya EPENA, Impfondo, Congo-Brazzaville.

1. Duhereye ku butumwa bwa Hitiyaremye Ananiyasi utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gafunzo, akagari ka Gabiro ararangisha mushiki we Kampire Florida, mukuru we Kubwimana Anicet bakunda kwita Lini, Mukamurenzi Elyvanie na Baligira Ernest uvuka I Shangi; bose bakaba baraburiye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 96. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka mu Rwanda. Arakomeza kandi abamenyesha ko abana Munyemana Donasiyani na Musabyimana Veronika bari kumwe nabo, bose ubu bageze mu Rwanda amahoro. Hitiyaremye akaba arangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikabafasha gutahuka.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Buturo Joseph bakunda kwita Nyirinkwaya, akaba atuye mu karere ka Kiruhura, intara ya Butare aramenyesha umugore we witwa Niyonsaba Marcelline baburaniye muri Congo-Kinshasa, ahitwa I Ngombe, ubu akaba abarizwa muri Congo-Brazzaville, mu nkambi ya Loukolela ko yatahutse ari kumwe n’umwana wabo Tuyishime Clementine. Aramusaba ko na we yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Buturo aboneyeho kumenyesha Ulimubenshi bakunda kwita Manyenga akaba ari mu nkambi ya Kintele ho muri Congo-Brazzaville ko ababyeyi be bombi bitabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe asaba Ndababonye Samweli ko yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.

3. Tugeze ku butumwa bwa Munyakazi Frederic utuye muri komine Tambwe, perefegitura ya Gitarama, segiteri Gitisi ararangisha umwana we witwa Mukeshimana Felomina wagiye ahunze intambara yo muri 94. Aramumenyesha ko urwandiko yanditse muri 99 ari mu gihugu cya Togo rwabageze. Arakomeza amumenyesha ko baraho bose kandi anamusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se CICR ikamufasha gutahuka. Munyakazi ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko abishoboye yakongera akabandikira abamenyesha amakuru ye n’aho abarizwa muri iki gihe.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Pasiteri Ntivuguruzwa Theoneste afatanyije n’umuryango we batuye ku murenge wa Gitarama, akagari ka Gitarama, umugi wa Gitarama, intara ya Gitarama bararangisha umwana witwa Byiringiro Phocas na nyina Nyiranteziryayo Vestine, barumuna be Nizeyimana Providence, Kwizera Ongocho Sarigoma. Uwo mwana Byilingiro Phocas bakaba bakeka ko yaba afitwe n’umugabo witwa Bideli n’umugore we Mariya, batuye I Manjeli, mu karere ka Makoyi, akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Pasiteri arasaba rero abagiraneza baba bafite uwo mwana cyangwa se n’undi wese waba yumvise iri tangazo azi aho uwo mwana aherereye ko yamubagezaho.

5. Dukurikuheho ubutumwa bwa Bizagwira Honore ubarizwa kuri aderesi B.P 92 Ruhengeri, Rwanda ararangisha mukuru we witwa Bikolimana Innocent baburaniye I Nyabibwe ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko aramutse akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Bizagwira akaba ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Beninka Makulata utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo ararangisha umwana we witwa Bigirimana bakunda kwita Muzehe waburiye mu mashyamba ya Kongo ari kumwe na nyirarume Ndimurwango. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangaozo yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Aramumenyesha ko benenyina Bakundufite, Musabyimana na Nyiramacibili bamutashya cyane. Beninka ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazizi kubibamenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Usabimana Jerome ubarizwa I Kintele, kuri B.P. 15355 Congo-Brazzaville, akaba akomoka muri segiteri Mpembe, komine Gishyita, perefegitura Kibuye aramenyesha umubyeyi we Mukarubayiza Asinati n’abavandimwe be Mukeshimana Elamu, Mukamugisha Esther, Mundanikure Sifa, Murekatete, ba se wabo Bakomeza Eliyezeli, Rushigajiki Dani na Mawenda Maharaliyeli ko asigaye abarizwa mu nkambi ya Kintele ho muri Congo-Brazziville. Arakomeza abamenyesha ko ari kumwe na barumuna be Nkundimana Eric na Musabyimana. Usabimana akaba ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko yubatse ubu akaba amaze kugira abana babiri. Ngo bazakoreshe uko bashoboye bamumenyesha amakuru y’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamugema Dansila ubarizwa mu nkambi ya Kintele, Congo-Brazzaville, akaba na we akoresha B.P.15355, Brazzaville, Congo, akaba akomoka muri segiteri Nyarugenge, kominge Ngenda, perefegitura ya Kigali-ngali ararangisha Nyirimanzi Theoneste, Munyandamutse Evariste, Ndindamihigo Aminadabu na Nyiraneza Consitaziya bose bakaba bari batuye muri komine Muko, perefegitura Gikongoro. Mukamugema arakomeza kanndi ararangisha Ndindamihigo Felicien na nyina wabo Nyirabuzuza Fayina. Arabamenyesha ko yageze I Brazzaville, muri Congo, ngo akaba ari kumwe n’umubyeyi we Ukwizagira Godeliva ndetse na barumuna be Mukarugwiza na Ildephonse. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko baramutse bifuje kumugezaho amakuru yabo muri iki gihe bakwifashisha radiyo Ijwi ry’Amerika.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa bwa Sebuhura Samson ubarizwa muri Region ya Loukolela, District ya EPENA, Impfondo, Congo-Brazzaville ararangisha Bakame Abel, Savera Mukamangara, Sibomana, Niyomugabo, Mukangango, Mukabadege na Nsengimana. Bose bakaba bari batuye ku Kibuye, muri komine Rwamatamu. Arabamenyesha ko akiriho akabarizwa kuri aderesi zavuzwe haruguru. Sebuhura arakomeza kandi arangisha Mukamurenzi Maliam, Nyrabasinga, Mugemangango, Nsabimana, Nzirorera na Mutemberezi Claver bakundaga kwita Nyamirura; bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Ararangiza abasaba ko na bo bamumenyesha amakuru yabo bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG