Uko wahagera

Kenya: Abapolisi Barasaba Ubwitonzi mbere y'Amatora - 2002-12-24


Abapolisi bo muri Kenya barimo gusaba abaturage kuzitonda mu matora yo ku wa 5.

Ibyo baraye babisabye nyuma y’aho inkongi y’umuriro ihitaniye abavandimwe 7 b’umwe mu banyaporitiki batavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi ku wa 6.

Abapolisi barimo gukora anketi kuri iyo nkongi. Barakeka ko ishobora kuba ifite impamvu za poritiki.

Ibyo byose byabereye mu karere ka Othaya, kiganjemo abayoboke ba Mwai Kibaki abantu bose biteze ko ari we uzatorerwa kuba perezida mu matora yo ku wa 5.

Ku wa 5 kandi hazaba n’amatora y’abadepite n’abategetsi bo mu nzego zo hasi.

Ejo ku wa mbere ni bwo komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya yatangiye gukwirakwiza impapuro zo gutoreraho mu turere twa kure y’i Nairobi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG