Uko wahagera

AMATANGAZO  21-22/12/2002  SET 1 - 2002-12-20


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira aba bakurikira Sibomana Jean Damascene utuye muri komine Birenga, segiteri Bare, perefegitura Kibungo; Andre Nteziryayo uvuka mu karere ka Karaba, umurenge wa Kibingo, akagari ka Rugaragara na Hitayezu Anacleturi muri Leta ya California, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umuryango wa Nambajimana Alfred utuye mu karere ka Nyagisagara, ahahoze hitwa komine Kibirira, umurenge wa Gatumba, akagari ka Makoma, intara ya Gisenyi; umuryango wa Muhayirema Donatila utuye mu murenge wa Murambi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Cyansi, ahahoze ari komine Satinsyi na Emmanuel Sinamenye utuye I Tumba, komine Ngoma, perefegitura ya Butare akaba akoresha aderesi B.P. 532 Butare, Kanyanja Edisa utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, ahohoze ari komine Karama, umurenge wa Cyanika; Ntakobangize Aphrodis utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo na Ntawugayimana Ancille utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu.

1. Duhereye ku butumwa bwa Sibomana Jean Damascene utuye muri komine Birenga, segiteri Bare, perefegitura Kibungo ararangisha mubyara we Benda Oscar. Aramusaba aho yaba ari hose ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Sibomana Jean Damascene, B.P. 117 Butare, Rwanda, cyangwa akamwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail sjdamas@yahoo.fr

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Andre Nteziryayo uvuka mu karere ka Karaba, umurenge wa Kibingo, akagari ka Rugaragara ararangisha mukuru we witwa Kabayiza Alexis wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, akaba yarahoze mu nkambi ya Nyamirangwe. Aramusaba rero ko niba akariho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko abo mu rugo bose bari amahoro kandi ko Nsanzumuhire yatahutse akaba ari mu rugo. Nteziryayo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Kabayiza ko yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Hitayezu Anaclet uri muri Leta ya California, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ararangisha mukuru we Zimulinda Jean Chrisostome. Aramusaba aho yaba aherereye muri iki gihe ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora gutanga itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se kuri BBC Gahuzamiryango. Hitayezu aboneyeho gusaba n’undi wese waba amuzi cyangwa se azi aho aherereye kubimumenyesha. Ararangiza ubutumwa bwe ashimira abanyamakuru ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika ubwitange bubaranga mu guhuza ababuranye n’ababo. Natwe tuboneyeho kumushimira kandi tumwifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

4. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Nambajimana Alfred utuye mu karere ka Nyagisagara, ahahoze hitwa komine Kibirira, umurenge wa Gatumba, akagari ka Makoma, intara ya Gisenyi aramenyesha Ngirababyeyi bita William Rulihona, ubu ubarizwa I Kibwera, district ya Mbarara ho mu gihugu cy’ Ubuganda ko ababyeyi bitabye Imana. Uwo muryango uramusaba rero ko yakwihutira kuza kureba abasigaye. Ngo atabashije kuza yakohereza umuhungu we Mwesigye Elias cyangwa se Beka.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Muhayirema Donatila utuye mu murenge wa Murambi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Cyansi, ahahoze ari komine Satinsyi uramenyesha murumuna we Niragire Clementine wasigaye I Goma ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakoresha uko ashoboye akihutira kubageraho ngo kubera ko bamukeneye byihutirwa. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko abandi mu muryango baraho kandi ko bamusuhuza cyane. Ngo n’undi wese waba yumvise iri tangazo azi uyu barangisha yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Emmanuel Sinamenye utuye I Tumba, komine Ngoma, perefegitura ya Butare akaba akoresha aderesi B.P. 532 Butare ararangisha umuvandimwe we Erneste Rurangwa baburanye muri 94, akaba yaragiye yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko yabonye urwandiko rwe yigeze kumwandikira muri 95, akiri mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza amusaba rero ko niba akiriho, yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru cyangwa se agahitisha itangazo kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika. Emmanuel Sinamenye akaba arangiza ubutumwa bwe amwifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwaKanyanja Edisa utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, ahohoze ari komine Karama, umurenge wa Cyanika, ararangisha umwana witwa Mukayiranga Marie Claudine, ushobora kuba ari mu nkambi ya Kintele, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Aramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Arakomeza amumenyesha ko we ari mu rugo hamwe na musaza we; ngo hari na mukuru we uri I Kigali. Aramumenyesha kandi ko umwana we Patrick ari kumwe na nyirakuru. Kanyanja ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Mukayiranga ko yabimumenysha.

8. Tugeze ku butumwa bwa Ntakobangize Aphrodis utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo ararangisha umwana we Jean Bosco Nzeyimana bakunda kwita Kidari. Uwo mwana ngo akaba ashobora kuba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we Anasitaziya Uzamushaka, Mariya Ntawiha, Jean Paul Nduwamungu bakunda kwita Macari na Mushikuzi bose ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda. Ntakobangize ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Kabyalimana Manasse babanaga ubu yageze mu rugo akababa na we amwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ntawugayimana Ancille utuye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Birembo, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu ararangisha umwuzukuru we witwa Nkurunziza Damascene bakundaga kwita Gashi, akaba yaraburiye mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko biba akiriho akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Arakomeza amumenyesha ko barumuna be Sindambiwe uzwi cyane ku izina rya Kanyenkore, Sinalihamagaye bakunda kwita Ayideli, nyina wabo Siperansiya Nyirazaninka na Mukandekezi. Ararangiza amumenyesha ko bose bamwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG