Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Guverinoma Yambuwe Man - 2002-12-19


Ku wa 3 umutwe Mouvement Populaire Ivoirien pour Le Grand Ouest, MPIGO, wisubije umugi wa Man mu Burengerazuba bw’icyo gihugu. Ibyo byabaye hatarashira iminsi 2 uwo mutwe utangiye kugaba ibitero simusiga ku ngabo za guverinoma.

Umuyobozi wa MPIGO, Felix Doh, yemereye Ijwi ry’Amerika kuri telefoni ko abarwanyi be bigaruriye uwo mugi. Abaturage b’i Man na bo bavuga ko uwo mugi uri mu maboko y’abarwanya guverinoma. Abasirikari ba guverinoma ngo bayabangiye ingata. Inkuru y’ifatwa rya Man kandi inemezwa n’umuvigizi w’abasirikari b’Abafaransa muri Cote d’Ivoire.

Umugi wa Man ni wo mugi ukomeye aho mu burengerazuba bwa Cote d’Ivoire. Muri uwo mugi habereye imirwano karishye mu byumweru bishize. Umaze guhererekanywa n’impande zombi inshuro zirenga 3.

Ubu aho Man telefoni ntizikora. Nta we ushobora kuvugisha abaturage baho.

Hagati aho,abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECOWAS bari mu nama i Dakara muri Senegal ku wa 4 bafashe icyemezo cyo kwohereza abasirikari 1500 muri Cote d’Ivoire. Perezida wa Senegal, Abdoulaye Wade, avuga ko abo basirikari bazagera muri Cote d’Ivoire mu mpera z’umwaka.

Umuvugizi wa ECOWAS avuga ko abo basirikari bazaba bayobowe n’Umunyasenegal.

Kugeza ubu ubutumwa bw’abo basirikari ntiburasobanuka neza. Icyo k’uruhande rwa guverinoma ya Cote d’Ivoire bakeka ariko ngo ni uko abo basirikari batazayirwanira. Ahubwo ngo na bo bazagenzura uko agahenge kubahirizwa, nk’abagenzi babo b’Abafaransa.

Icyemezo cyo kwohereza abo basirikari ba ECOWAs muri Cote d’Ivoire cyafatiwe mu nama yagombaga guhuza abaperezida b’ibihugu bigize uwo muryango bose. Gusa yitabiriwe n’abaperezida 4 gusa, na perezida wa Senegal abariwemo.

Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire we icyakora yari mu nama y’i Dakar. Yamenyesheje iyo nama ko mu mpera z’icyumweru gitaha azashyira ahagaragara uwe mugambi wo kugarura amahoro mu gihugu cye.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG