Uko wahagera

Abanyarwanda Barenze Miriyoni 8 - 2002-12-19


Umubare fatizo uragaragaza ko abaturarwanda bose bari 8.164.715 ku itariki ya 15 ishyira 16/08 2002.

Abaturarwanda biyongereyeho gusa 1.005.164, ni ukuvuga 12% mu gihe cy'imyaka 11. Buri mwaka hiyongereyeho 1.3%. Impamvu igaragazwa na Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu Rwanda ni itsembabwoko n'itsembatsemba ryo muri 1994.

Abagore ni bo benshi kuko ari 52,3%, ni ukuvuga 4.267.983. Abagabo ni 47,7% ni ukuvuga 3.894.732.

Abaturage mu migi kandi baragenda biyongera cyane, cyane cyane mu migi minini nka Kigali mu gihe mu migi mito yo bagenda bagabanuka cyane. Mu mugi wa Kigali bikubye inshuro zirenze ebyiri ugereranije n'abari bawutuye mbere y'itsembabwoko.

Abaturage bo mu migi yose ni 1.352.600 ni ukuvuga 16,6% by'abaturarwanda bose. Umugi wa Kigali gusa ukaba utuwe na 7%. Cyakora abagabo nibo benshi batuye umugi kurusha abagore barabarirwa kuri 54,7. Aha umuntu akaba yakwemeza ko abagore aribo bagize ahanini ubukungu bw'igihugu kuko bushingiye ku buhinzi bukorerwa mu byaro.

Intara zo mu majyaruguru nizo zituwe cyane. Zimwe mu mpamvu umuntu yavuga hakaba harimo ko utwo turere tutapfushije abantu benshi mu gihe cy'itsembabwoko; ikindi ni uko ari intara zera cyane, kandi abaturage baho bakaba babyara abana benshi kubera kuba bataritabira umuco wo kuringaniza imbyaro.

Uko intara zikurikirana mu miturire:

Ruhengeri : 894.179
Gisenyi : 867.225
Gitarama : 792.542
Kigali Ngali: 722.616
Butare : 712.372
Byumba : 707.548
Kibungo : 609.504
Cyangugu : 608.141
Gikongoro : 492.607
Kibuye : 467.745
Umutara : 423.642

Umubare w'abaturage bashobora gutora, ni ukuvuga barengeje imyaka 17, ni 4.189.495. Abagore bemerewe gutora bakaba aribo benshi, ni ukuvuga 53,5%.

Raporo irambuye izasohoka mu kwezi kwa mbere 2003. Raporo ku mibare ndakuka yo izasohoka mu mpera za 2003. Ibikorwa by'ibarura muri rusange bikaba biteganijwe kuzarangira mu 2004. Bizatwara akayabo ka miriyoni 8 z'amadolari y'Amanyamerika, ni ukuvuga Amanyarwanda asaga miriyari 4.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG