Uko wahagera

Impapuro za Irak ngo Zirerekana ko Yera - 2002-12-10


Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaraye zibonye copie y’impapuro Irak yerekaniyeho porogaramu zayo z’intwaro za kirimbuzi mu cyumweru gishize.

Copies Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabonye zarakaje ibindi bihugu bigize inama y’umutekano y’umuryango w’Abibumbye. Ibyo bihugu bindi, uretse Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa n’Uburusiya, bizahabwa copies zavanywemo amakuru akomeye yerekeranye n’intwaro za kirimbuzi.

Ambasaderi wa Syria m’umuryango w’Abibumbye avuga ko imikorere nk’iyo ngo ibangamiye ubumwe bw’inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye.

Ibiro bishinzwe intwaro za kirimbuzi i Vienne muri Autriche bivuga ko kugeza izo mpapuro za Irak zisa nk’izerekana ko Irak nta ntwaro za kirimbuzi ifite koko.

Hagati aho, Perezida Bush yaraye arekuye miriyoni 92 z’amadolari zo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwa Irak.

Perezida Bush avuga ko iyo mitwe ngo igendera kuri demokarasi.

Perezida Bush avuga kandi ko ayo mafaranga azahabwa imitwe Iraqi National Accord, Iraqi National Congress na Supreme Council of the Islamic Revolution. Perezida Bush yavuze kandi ko imitwe Kurdistan Democratic Party, Movement for Constitutional Monarchy na Patriotic Union of Kurdistan na byo bishobora kuzabona kuri ayo mafaranga.

XS
SM
MD
LG