Uko wahagera

Rwanda: UNICEF ISUBIZA Amafaranga - 2002-12-10


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ntirikoresha ingengo y'imari yaryo yose mu Rwanda. Buri mwaka UNICEF isubiza abaterankunga 35% by’ingengo y’imari yayo kubera imishinga ihera muri za minisiteri, cyangwa se iyatanzweho imfashanyo ntitangirwe raporo.

Ibyo na byo biterwa n’imicungire mibi y'imishinga igenerwa abana haba k’uruhande rwa za minisiteri cyangwa se indi miryango itabogamiye kuri Leta.

Mu gihe UNICEF isubiza igice kinini cy’ingengo y’imari yayo, uburenganzira bw'umwana mu Rwanda bukomeje kubangamirwa. Bamwe mu bana bo mu mihanda batoroka ibigo bibakira bemeza ko hari ibigo bimwe bifata abana nabi kandi UNICEF ibitangamo imfashanyo.

Undi mubare munini w'abana b'imfubyi nturi mu mashuri kubera kubura amafaranga y'ishuri.

Abandi bana bagenda bava mu mashuri ni ab’abatindi nyakujya babura amafaranga y’ishuri n'ibikoresho by'ishuri mu mashuri abanza. Usanga abo bana bakora imirimo ivunanye bakiri bato kugira ngo bashobore kwitunga cyangwa gutunga imiryango yabo.

Hari kandi n’imfubyi zakiriwe mu miryango itigera ibandikisha mu bana bagomba kurihiriwa amashuri kugira ngo bakomeze kubakorera imirimo yo mu rugo. Inshuro nyinshi abo bana bameze nk'imfungwa k’uburyo kubamenya bigorana.

Hari n’ikindi kiciro cy'abana bahahamutse kubera itsembabwoko n'intambara. Ubwo burwayi bubabuza gukomeza amashuri, cyane cyane iyo bakiriwe mu miryango itabitaho.

Abandi bana bava mu mashuri kubera ababyeyi babo bafunze, bakabura uko bajya kwiga kuko ntawe ubitaho, cyangwa se bagahitamo gukora ngo bagemurire ababyeyi babo.

Imfubyi za SIDA na zo zifite ibibazo zihariye. Imiryango isigaye itinya kuzakira kubera gutinya ko babanduriza abana babo cyangwa bakabarushya iyo barwaye.

Ibibazo by’abana mu Rwanda ni byinshi. Hari cy’abafatwa ku ngufu, abandi bakicwa ku bakivuka, n'ibindi.

Ingaruka z'ibyo bibazo byose ku bana ni nyinshi. Abana bahuye n’ibibazo nk’ibyo ni bo akenshi usanga ari inzererezi, indaya n’ibisambo, cyangwa se bakaba banywa ibiyobyabwenge. Ibyo byose bituma bagira imibereho mibi cyane, ndetse rimwe na rimwe bagahohoterwa.

Biteye agahinda rero kubona UNICEF ifite ubushake bwo kugoboka abo bana igomba gusubiza abaterankunga amafaranga angana atyo kubera uburangare bwa Leta n'imiryango itabogamiye kuri leta yitwa ko iharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.

______________________________________________________



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG