Uko wahagera

Parike ya Mbere Nini Ku Isi mu Majy'epfo y'Afurika - 2002-12-10


Ejo ku wa mbere ba Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo, Joaquim Chissano wa Mozambique na Robert Mugabe wa Zimbabwe basinye amasezerano yo gushyiraho pariki ya mbere nini ku isi.

Imihango yo gusinya ayo masezerano yabereye ahitwa Xai Xai muri Mozambique, mu birometero 200 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Maputo.

Iyo pariki izaba igizwe na pariki nasiyonali ya Kruger muri Afurika y’Epfo, pariki ya Limpopo muri Mozambique na pariki nasiyonali Gonarezhou yo muri Zimbasbwe. Iyo pariki nshya izaba yambukiranya imipaka y’ibyo bihugu uko ari 3, yitwe Great Limpopo National Park. Abagenzi bashobora kuzajya bayisura muri buri gihugu bagendeye kuri visa imwe gusa.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG