Uko wahagera

Burundi: FDD Yemeye Agahenge - 2002-12-04


Guverinoma y’Uburundi n’umutwe FDD byaraye byemeranijwe ku gahenge i Arusha muri Tanzania. Ayo masezerano yasinywe na Perezida Petero Buyoya w’Uburundi, hamwe na Pierre Nkurunziza uyobora umutwe FDD.

Ako gahenge kazatangira gukurikizwa ku itariki 30 z’uku kwezi kwa 12. Gusa impande zombi zahise ziyemeza guhagarika imirwano ku wa 6 w'iki cyumweru.

Ayo masezerano kandi anateganya ko FDD-CNDD izashyirwa mu gisirikari no muri guverinoma y’inzibacyuho yo mu Burundi. Ibyo ngo bizanononsorwa mu mishyikirano ya poritiki izakurikira agahenge.

Kugeza ubu ariko ishami rimwe ry’umutwe PALIPEHUTU FNL ryanze gusinyana agahenge na guverinoma. PALIPEHUTU ishinja abahuza mu mishyikirano kubogamira kuri guverinoma y’Uburundi. PALIPEHUTU kandi inashaka ko ingabo z’amahanga ziri mu Burundi zibanza kuvayo mbere yo kwemera gusinyira agahenge.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishimiye amasezerano y’agahenge yo mu Burundi. Departement ya Leta ivuga ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro ku Barundi.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga kandi ko zishyigikiye igitekerezo cyo gufatira PALIPEHUTU FNL ibihano nikomeza kwanga agahenge. PALIPEHUTU irwanira cyane hafi y’umurwa mukuru Bujumbura.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG