Uko wahagera

Imirwano  Yubuye muri Centrafrique - 2002-11-26


Muri Centrafrique haravugwa imirwano ikarishye ahitwa Bossembele, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, mu birometero 155 y’umurwa mukuru Bangui.

Ibyo byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Ange Felix Patasse kuri radio ku wa mbere. Perezida Patasse avuga ko ingabo za guverinoma ye ngo zihanganye n’icyo yise abanzi b’Abanyetchad.

Hagiye gushira ukwezi aho muri Centrafrique havugwa imirwano hagati ya guverinoma n’abasirikari bayirwanya, bayobowe n’uwitwa Francois Bozize.

Uwo Francois Bozize yahoze ayobora ingabo za Centrafrique kugeza ubwo ahungiye muri Tchad mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize, kubera uruhare yari yagize m’ugushaka guhirika guverinoma ya Perezida Patasse.




Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG