Uko wahagera

Umuryango w'Abibumbye Uratabariza Eritrea - 2002-11-20


Umuryango w’abibumbye uvuga ko uzakenera imfashanyo nyinshi muri Eritrea mu mwaka utaha.

Ejo ku wa 2 ni bwo uwo muryango wabitangaje, uvuga ko ukeneye miriyoni 163 z’amadolari n’ibihumbi 400 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu. Izo mfashanyo ngo zizagoboka Abanyeritrea hafi miriyoni imwe n’igice bugarijwe n’inzara kubera amapfa.

Nta bwo ariko umuryango w’abibumbye wavuze imfashanyo uzakenera muri Ethiopia. Icyakora umuryango ufasha, Save the Children, uvuga ko muri uyu mwaka ibibazo by’ibiribwa muri Ethiopia byiyongereye. Mu mwaka utaha kandi abanyethiopia bagera kuri miriyoni 10 bazaba bashonje.

Save the Children ivuga ko 98% by’Abanyethiopia bahingira imyaka ibatunga. Ibyo rero ngo bituma iyo amapfa ateye bamererwa nabi.


Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG