Uko wahagera

Amatangazo 16-17 /11/2002 SET 1 - 2002-11-14


Editor : Etienne Karekezi
Date : 11/09/02

FAMILY REUNIFICATION #01-Saturday, 11/09/02



Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira aba bakurikira:

Gatsimbanyi Gervais na Mukecuru, bene Burindwi Sibomana na Annonciata Mukamazimpaka bari batuye I Nyanza ya Butare, ahitwa mu Kaguri; Umuryango wa Nsanzurwimo Donati utuye mu karere ka Impala, ahahoze ari komine Gafunzo, umurenge wa Shangi, akagari ka Nyamateke n’umuryango wa Gasigwa Pierre n’uwa Mukamuhamali Donatilla ituye mu karere ka Impala, umurenge wa Shangi, akagari ka Nyamateke, intara ya Cyangugu, Munyaneza Lambert utuye muri serire Nyundo, segiteri Murambi, paruwasi Muyanza.

Turatumikira kandi n'umuryango wa Twagirayezu Antoine utuye muri komine Musambira, segiteri Gatizo, serire Buhoro na Icyimanizanye Laurence uri mu gihugu cya Kameruni akaba akoresha aderesi zikurikira. Icyimanizanye Laurence, B.P. 1178 Yaounde, Cameroun; e-mail ye akaba ari Laurence697@yahoo.fr; telefone ye ikaba 237 96 2063 naho fax yo ni 237 222 62 62, Yves Nkuranga uba mu gihugu cy’Ubudage; Ndamage Daniel utuye mu kagari ka Nyande, umurenge wa Byumba, umujyi wa Byumba, intara ya Byumba na Kayibanda Ludoviko utuye muri serire Gihanga, segiteri Kamonyi, komine Taba, perefegitura Gitarama.

1. Duhereye ku butumwa bwa Gatsimbanyi Gervais na Mukecuru, bene Burindwi Sibomana na Annonciata Mukamazimpaka bari batuye I Nyanza ya Butare, ahitwa mu Kaguri baramenyesha umuvandimwe wabo Nyirasafari wagiye ari kumwe na Nyirasenge muri 87. Baramamenyesha rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Barakomeza babamenyesha ko ababyeyi babo bitabye Imana, ngo hakaba hasigaye bo, Rukundo, Fils, Dudu na Nzasabayezu Mariya Tereza. Bararangiza ubutumwa bwabo babasabo ko baramutse batahutse bababariza ku rusengero rw’abadivantisti b’umunsi wa karindwi ruri ku Kicukiro, muri perefegitura ya Kigali. Ngo bashobora no guhamagara kuri nimero ya telefone 573033 bakavugana na Emmanuel Ngayaberura.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nsanzurwimo Donati utuye mu karere ka Impala, ahahoze ari komine Gafunzo, umurenge wa Shangi, akagari ka Nyamateke uramenyesha abana babo Musabyimana Donatila bakundaga kwita Njambali na Niyibizi Pascal uzwi cyane ku izina rya Bizuru ko itangazo bahitishije bataryumvise neza. Barakomeza babasaba rero ko batanga irindi, bakamenyesha neza aho baherereye muri iki gihe kandi ngo bakihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Gasigwa Pierre n’uwa Mukamuhamali Donatilla utuye mu karere ka Impala, umurenge wa Shangi, akagari ka Nyamateke, intara ya Cyangugu urarangisha abana babo Matoroshi na Mudoli, basigaye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubamenyesha ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Abagize uwo muryango bakaba barangiza ubutumwa bwabo babamenyesha ko bene wabo bose bari barahunze ubu batahutse uretse abo kwa Donati.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Munyaneza Lambert utuye muri serire Nyundo, segiteri Murambi, paruwasi Muyanza aramenyesha Kalinda Claudien babanaga mu nkambi ya Kibumba, mu cyahoze cyitwa Zayire ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha aho aherereye muri iki gihe. Arakomeza amumenyesha ko ababyeyi be ndetse na benenyina bose bakiriho ngo bakaba bamusuhuza cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka kuko ngo ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Kalinda yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Twagirayezu Antoine utuye muri komine Musambira, segiteri Gatizo, serire Buhoro uramenyesha umwana wabo Mukeshimana Fortunee wari warahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwifashisha radiyo Ijwi ry’Amerika. Uwo muryango rero ukaba urangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko abavandimwe yasize bose baraho kandi ko bamwifuriza gutahuka akimara kumva ubu butumwa yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Croix Rouge.

6. Tugeze ku butumwa bwa Icyimanizanye Laurence uri mu gihugu cya Kameruni akaba akoresha aderesi zikurikira. Icyimanizanye Laurence, B.P. 1178 Yaounde, Cameroun; e-mail ye akaba ari Laurence697@yahoo.fr; telefone ye ikaba 237 96 2063 naho fax yo ni 237 222 62 62, arangisha rero umubyeyi we Nyiramayarwa Generoza, abavandimwe be Izabayo Jean Damascene, Nakabonye, Uwamahoro, Samvura, Denis, Ntibanyendera Theobald na Dogiteri Bugingo. Aba bose ngo mbere y’intambara yo muri 94, bakaba bari batuye muri komine Rubavu, serire Bubaji, segiteri Bulinda, perefegitura Gisenyi. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko ubu asigaye aba mu gihugu cya Cameruni. Ngo baramutse bashatse kumenya amakuru ye muri iki gihe, bakwifashisha aderesi zavuzwe haruguru.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi yacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Yves Nkuranga uba mu gihugu cy’Ubudage ararangisha mushiki we Felomena Mukakarangwa na Mukangano Roza wari warasigaranye na mukuru we Kabiligi Faustin Joseph. Nkuranga arakomeza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba azi aba arangisha ko yabimumenyesha abinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ngo ashobora kandi kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet, kuri e-mail aderesi ikurikira Yvesnkuranga@yahoo.fr. Nkuranga ararangiza asaba kandi abo arangisha ko niba bakiriho bakaba bumvise ubu butumwa bakwiyandikisha mu bifuza gutaha mu Rwanda banyuze mu miryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se CICR.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndamage Daniel utuye mu kagari ka Nyande, umurenge wa Byumba, umujyi wa Byuma, intara ya Byumba aramenyesha Hakolimana Valens ko itangazo yahitishije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika yaryumvise, ariko akaba atarumvise neza aderesi abarizwaho. Ndamage arakomeza rero amumenyesha ko abo yarangishaga bose bakiriho, ko Nzoyomaze n’umugabo we bagituye aho bari batuye mbere y’intambara yo muri 94. Aramumenyesha kandi ko Sejyana yashatse ubu akaba afite umwana umwe; kandi ko Byukusenge we yakomeje kubura. Ararangiza amumenyesha ko Mukagakwisi, Nyiramayonde, Kalimba, Mageni Alezandre, Ruzindana Antoine, Nyiyamira, Ndangura bose baraho kandi bakaba bamutashya cyane uretse ko Bubirigi na Mukangango bitabye Imana. Ngo abishoboye rero yamwandikira ku gasanduku k’iposita 13 Cyangugu cyangwa se akamuhamagara akoresheje nimero za telefone (250) 564240 cyangwa(250) 08454856.

9. Uyu munsi dusojereje ku butumwa bwa Kayibanda Ludoviko utuye muri serire Gihanga, segiteri Kamonyi, komine Taba, perefegitura Gitarama ararangisha umwana we Mukamwiza Beata wari warashakanye na Musafiri Ildephonse. Ngo amakuru aheruka yavugaga ko ashobora kuba ari mu gihugu cya Congo-Brazzaville, mu nkambi ya Lukolela. Kayibanda aramumenyesha rero ko we ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda mu rugo iwe ku Kamonyi. Ngo yazanye na Kankundiye Yozefina, Kampala Marisiyana, Nyinawamugenzi Emeriyana hamwe n’abana be. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se akamwandikira kuri aderesi B.P. 971 Kigali. Ngo ashobora no kumutelefona kuri nimero 08620286. Kayibanda arasaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG