Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imishyikirano i Lome Yahagaze - 2002-11-10


Abasirikari bivumbuye kuri guverinoma ya Cote d’Ivoire baraye bahagaritse imishyikirano bagiranaga n’iyo guverinoma i Lome muri Togo.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umuvandimwe w’umukuru w’abo basirikari yiciwe. Guillaume Soro uhagarariye abo basirikari mu mishyikirano avuga ko ngo guverinoma ititaye k’umutekano wabo. Guuillaume Soro avuga ko bazasubira mu mishyikirano ari uko guverinoma ya Cote d’Ivoire yemeye kureka kwicana.

Imishyikirano yabayemo kidobya ku wa 5 ubwo umurambo w’uwitwa Benoit Dacoury Tabley ubonekeye k’umuhanda w’i Abidjan, wuzuye amasasu. Uwo Tabley yari murumuna w’uwitwa Louis Dacoury Tabley, wahoze ari umutegetsi muri guverinoma ya Cote d'Ivoire, akaba aherutse gutangaza ko ashyigikiye abasirikari bivumbuye.

Guverinoma ya Cote d’Ivoire ivuga ko ibabajwe n’iyicwa rya Benoit Doucoury Tabley, ikaba ngo yanatangije anketi kuri urwo rupfu. Mukuru we Louis Doucoury Tabley yabaga mu Bufransa. Ku wa 5 nimugoroba ni bwo yari yageze i Lome mu mishyikirano.

Ejo ku wa 6 na none guverinoma ya Cote d’Ivoire yashinje abayivumbuyeho kuba ngo bararenze ku masezerano y’agahenge. Minisitiri w’ingabo Bertin Kadet yabwiye abanyamakuru ko abasirikari bivumbuyeho ngo binjiye mu turere twa guverinoma, bajya kwicayo abasivili. Abo basirikari bo ariko barabihakana.

XS
SM
MD
LG