Uko wahagera

NEPAD: Abanyafurika Biyemeje Kugenzurana - 2002-11-04


Ku cyumweru ibihugu 12 byo muri Afurika byemeye kugenzurana muri poritiki n’ubukungu kugira ngo bishobore gufashwa mu rwego rw'ubukungu.

Ibyo bihugu ni Algeria, Angola, Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Mali, Ikirwa cya Maurice, Mozambique, Nigeria, Rwanda n’Afurika y’Epfo.

Ibyo bihugu uko ari 12 byemereye Abuja muri Nigeria ko bizajya bigenzurana k’ukuntu byubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ndetse bikanagendera ku mategeko. Intumwa z’ibihugu 17 byo muri Afurika zari muri nama aho Buja, ziga uko ibyo bihugu byashyira mu bikorwa umugambi w’ubukungu muri Afurika, NEPAD.

Uwo mugambii ugamije kureshya amafaranga n’imfashanyo z’ibihugu byateye imbere. Kugira ngo izo mfashanyo ziboneke, ibyo bihugu bigomba kwizeza ko bizagendera k’ubutegetsi bwiza.

Perezida Olesegun Obasanjo wa Nigeria avuga uko kugenzurana ari inkingi ikomeye y’umugambi wa NEPAD. Gusa ngo bigomba gukorwa na poritiki ibyivanzemo.

Mu cyumweru gishize bwo, Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo we yatangaje ko uko kugenzurana kugomba kwibanda gusa ku mitegekere myiza m’urwego rw’ubukungu.

XS
SM
MD
LG