Uko wahagera

Col. Jean Baptiste Bagaza Afungishije Ijisho - 2002-11-04


Colonel Jean Baptiste Bagaza wahoze ayobora Uburundi afungishije ijisho kuva ku wa 5 ushize. Ibyo byaraye bitangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi n’Umutekano mu Burundi, Salvator Ntihabose.

Minisitiri Ntihabose asobanura ko Bagaza yazize ko ngo yarimo acura umugambi wo kwicisha Perezida Petero Buyoya n’abandi bategetsi. Yafatiwe mu rugo iwe, ahitwa Rohero, i Bujumbura, ari na ho afungiye ubu. Havugwa ko ngo ubu ntawemererwa kubonana na we.

Bagaza yafatiwe hamwe n’abandi bategetsi b’ishyaka rya PARENA ayobora. Abo ni umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka, Leonidas Ntakare, umunyamabanga uhoraho Christophe Hicintuka, n’abayoboke ba PARENA Zenon Nimubona na Benoit Ndorimana. Bucyeye bwaho, ku wa 6, mwishywa wa Bagaza, Innocent Sabiyumva, na we yarafashwe. Na we yari ahari ku wa 5 nyirarume afatwa.

Ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda gisubira mu magambo cyabwiwe n’umuryango wa Bagaza kuri telefoni ku cyumweru ko Bagaza yafashwe, n’Abanyafurika y’Epfo bamurindaga hakurikijwe amasezerano y’Arusha akaba yarabambuwe. Ngo nta muntu kandi wemererwa kubonana na we cyangwa kumusura.

Bagaza, ubu uyobora ishyaka rya poritiki PARENA, akaba na Senateri mu nteko y’Uburundi. Yamaganye cyane ifatwa rye, avuga ko kuba ari Senateri bimukingira gufungwa.

Iryo shyaka rya PARENA ryanenze imishyikirano y’amahoro hagati ya Perezida Buyoya n’Abahutu bamurwanya muri Tanzania.

Jean Baptiste Bagaza yabaye Perezida w’Uburundi kuva muri 1976 kugeza muri 1987, ubwo yahirikwaga na Major Petero Buyoya uyobora Uburundi muri iki gihe.

Mu mwaka ushize, guverinoma y’Uburundi yiganjemo Abatutsi yemeye gusangira ubutegetsi n’Abahutu bayirwanya. Gusa abo bahutu banze kwemera iyo guverinoma.

Hari hashize amezi makeya Bagaza asubiye mu Burundi, avuye mu Buhungiro muri Uganda. Guverinoma y’Uburundi yari imaze kwizeza umutekano abanyaporitiki bose batavuga rumwe na yo.

XS
SM
MD
LG