Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imishyikirano Irakomeza i Lome - 2002-11-04


Intumwa za guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abayivumbuyeho barasubukura imishyikirano muri Togo ku wa mbere.

Iyo mishyikirano irakomeza nyuma y’imyigaragambyo y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye abarwanya guverinoma mu mugi wa Bouake ku cyumweru.

Muri iyo myigaragambyo, umukuru mu bashyikirana Togo k’uruhande rw’abivumbuye, Guillaume Soro, yavuze ko batazashyira intwaro hasi ibyo basaba muri poritiki batabibonye. Mu byo basaba harimo amatora ataziguye.

Ku wa 6 abantu babarirwa mu bihumbi mirongo na bo barigaragambije m’umugi wa Abidjan berekana ko bashyigikiye perezida Laurent Gbagbo. Guverinoma ya Gbagbo irasaba ko abayivumbuyeho bashyira intwaro zabo hasi.

Mu cyumweru gishize impande zombi zari zemeranijwe kurekura imfungwa z’intambara.

Ubu kandi hashize ibyumweru 2 bisaga agahenge hagati y’impande zombi kubahirizwa.

XS
SM
MD
LG