Uko wahagera

Amatangazo 02-03/11/2002 SET 1 - 2002-10-31


CENTRAL AFRICA DIVISION

Editor : Etienne Karekezi
Date : 10/06/02


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba Ujeneza utuye muri segiteri Murambi, serire Nyundo, paruwasi Muyanza bakurikira. Hari Ujeneza utuye muri segiteri Murambi, serire Nyundo, paruwasi Muyanza; Karusigalira na Mariya batuye mu karere ka Rushaki, ahahoze ari komine ya Kiyombe n’umwana witwa Habarugira Herve utaravuze aho aherereye muri iki gihe.

1. Duhere ku butumwa bwa Ujeneza utuye muri segiteri Murambi, serire Nyundo, paruwasi Muyanza, ararangisha mukuru we witwa Nyiraneza Bertilde wabaga mu nkambi y’impunzi yahoze mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza amumenyesha ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha aho aherereye muri iki gihe cyangwa se akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda umutekano ari wose. Ararangiza amumenyesha ko ababyeyi be bose bakiriho kandi ko bamutashya cyane.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Karusigalira na Mariya batuye mu karere ka Rushaki, ahahoze ari komine ya Kiyombe baramenyesha umuhungu wabo witwa Nzabonakura Maniragaba bakunda kwita Mukiga, akaba yarabaga mu nkambi ya Nyakavogo ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko itangazo yatanze baryumvise amahushukwa, bityo bakaba bataramenye neza aho aherereye muri iki gihe. Barakomeza bamumenyesha ko Kamuzinzi Ernest babanaga araho n’umuryango we wose bakaba ari bazima. Bararangiza ubutumwa bwabo bamumenyesha ko bashiki be bose baraho kandi ko bamukumbuye bakaba banamwifuriza gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bw’umwana witwa Habarugira Herve utaravuze aho aherereye muri iki gihe arasaba uwitwa Habimana Jacques wo muri komine Nyakizu, segiteri Nyagisozi, perefegitura Butare ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. blaisenga2000@yahoo.fr cyangwa akamuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira 00250 08434888. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

MUSIC BRIDGE

Mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Dukomeje kubatumikira. Mu kanya tukaba tugiye gukomereza ku butumwa bwa Umuryango wa Rusingizandekwe Jean utuye mu karere ka Kaduha, ahahoze ari komine Musange, perefegitura ya Gikongoro; Kamugwera Marie Louise uri muri Congo Brazzaville na Mukampunga Marguerite utuye I Beni ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Rusingizandekwe Jean utuye mu karere ka Kaduha, ahahoze ari komine Musange, perefegitura ya Gikongoro aramenyesha umuntu watanze itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika avuga ko ari muri Kenya, ko yakongera akarisubiramo koko kuko bataryumvise neza. Baramusaba kandi ko yagerageza gutanga aderesi zihagije bashobora kumwandikiraho, byashoboka na nimero za telefone bashobora kumuhamagaraho. Utanze iri tangazo rero akaba ari Blaise Ngabo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Kamugwera Marie Louise uri muri Congo Brazzaville ararangisha umugabo we Babiyaremye Innocent bakunda kwita Mudera akaba akomoka muri komine Kinigi, segiteri Nyange, perefegitura Ruhengeri. Amumenyesha aho yaba ari hose ko we n’umwana Ufitinema Diane ubu bari I Brazzaville muri Repubulika ya Congo. Kamugwera arakomeza kandi arangisha Mukankusi Cecile, Umubyeyi Immaculee ndetse na Ugirumurera Jeanne. Ararangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha bose ko bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa bagatelefona kuri 00242-814963. Ngo bashobora kohereza na fax kuri 00242-813898.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukampunga Marguerite utuye I Beni ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru aramenyesha umwana we akeka ko yaba ari I Kigali, Etienne Nkuranga Muhirwa ko yageze I Kigali kandi akaba ahamaze ibyumweru bitanu. Arakomeza amumenyesha ko acumbitse mu Muhima munsi ya hoteli Okapi kwa Abubakar Bilinda. Ngo ashobora kumubamagara kuri tekegone yo mu ntoki nimero 08303233 cyangwa agahamagara ku yo mu rugo kuri 573096 cyangwa 519088. Ararangiza asaba n’undi wese wamushaka ko yabaza umudamu witwa Mama Linda.

MUSIC BRIDGE

Nshuti mukomeje kudutega amatwi na mwe mugifungura amaradiyo yanyu, turabibutsa ko mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Mu kanya turasoza iyi gahunda yahariwe ubutumwa bwanyu. Ariko mbere y’uko dusoza, reka twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Ku bifuza kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet, aderesi ya e-mail yacu ni: central-africa@voanews.com . Naho Fax yacu yo ni: (202) 260-2579. Nk’uko twabibabwiye rero, mu kanya tugiye gusozereza iyi gahunda ku butumwa bw’aba bakurikira. Abo akaba ari Musanabega Alphonsine uri I Nairobi muri Kenya; Mukamuhirwa Anataliya mwene Kamegeli Juvenal na Nyirangaruye Laurence batuye mu karere ka Rukara, umurenge wa Ryamanyoni, akagari ka Ryamanyoni na Nsengiyumva Gakumba Emmanuel utaravuze aho abarizwa muri iki guhe.

7. Dukoje ku butumwa bwa Musanabega Alphonsine uri I Nairobi muri Kenya aramenyesha Musabyimana Alphonse na Habumugisha Eric ko bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bakimara kumva iri tangazo. Ngo ntabazibagirwe kumumenyesha aderesi ashobora kubandikiraho. Ararangiza itangazo rye abasaba ko bamwandikira kuri e-mail aderesi ikurikira: musanabega@yahoo.com cyangwa se bagahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamuhirwa Anataliya mwene Kamegeli Juvenal na Nyirangaruye Laurence batuye mu karere ka Rukara, umurenge wa Ryamanyoni, akagari ka Ryamanyoni akaba arangisha musaza we witwa Bizimungu William wakoraga I Kigali mbere y’intambara yo muri 94. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora no kumumenyesha aho aherereye muri iki gihe akoreresheje radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango. Ngo n’undi wese waba yumvise iri tangazo akaba amuzi yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nsengiyumva Gakumba Emmanuel utaravuze aho abarizwa muri iki guhe ararangisha umubyeyi we Mukamusoni Concilie na bashiki be Nsengiyumva Marie Elizabeth na Nsengiyumva Marie Douceline bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Nsengiyumva Gakuba akaba ngo akeka ko baba bari mu nkambi za Kasese cyangwa se ahandi mu gihugu cya Uganda. Arabasaba ko baramutse bumvise iri tangazo bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ararangiza abamenyesha ko bose babatashya cyane kandi ko bashobora kumwandikira kuri aderesi ikurikira Nsengiyumva Gakuba, C/O Mulindangabo Joseph, Office National des Postes, Ruhengeri Ville.

Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG