Uko wahagera

Guverinoma ya Centrafrique Ngo Yisubije Bangui - 2002-10-31


Guverinoma ya Centrafrique ngo yasubiranye umurwa mukuru Bangui wose.

Abategetsi ba Centrafrique bavuga ko ku wa 3 ingabo zabo, zifatanije n’iza Libya, zashoboye kwirukana mu majyaruguru ya Bangui. Aho Bangui abayoboke ba general Francois Bozize bari bahiraguriye ku wa 5 ushize ubwo batangiraga kurwana bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ange Felix Patasse.

Hagati aho, intumwa za gisirikari za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zageze i Bangui ku wa 3 bisabwe n’ambasaderi w’Amerika muri Centrafrique. Izo ntumwa zizategura uko Abanyamerika amagana n’amagana baba muri Centrafrique bashobora guhungishwa kubera imirwano.

Guverinoma ya Centrafrique irimo gushinja Tchad kuba ifasha abayirwanya, ariko abategetsi ba Tchad barabihakana.

General Francois Bozize wahoze ayobora ingabo za Centrafrique yahungiye muri Tchad mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize ashinjwa kugambanira guhirika guverinoma y’igihugu cye. Ubu aba mu buhungiro mu Bufaransa.

Kugeza ubu nta mubare nyawo w’abamaze kugwa mu mirwano y’i Bangui. Abari aho i Bangui ariko bavuga ko imirwano ishobora kuba imaze guhitana abagera kuri 30.

Kugeza ubu kandi nta cyo Perezida Ange Felix Patasse yari yatangaza kuri iyo mirwano. Kuva yajya k’ubutegetsi muri 1993, amaze gusimbuka coup d’etat zisaga 3.

XS
SM
MD
LG