Uko wahagera

Burundi: Imishyikirano ku Gahenge Irasubukurwa ku wa 2 - 2002-10-29


Imishyikirano y’agahenge hagati ya guverinoma y’inzibacyuho y’Uburundi n’abahutu bayirwanya iteganijwe none ku wa 2.

Ku wa mbere iyo mishyikirano yari yaburiyemo itaratangira neza kubera kutumvikana ku miterere y’amasezerano y’agahenge.

Perezida Pierre Buyoya w’Uburundi na Pierre Nkurunziza uyoboye ishami rimwe ry’umutwe FDD bari i Dar-Es-Salaam, muri Tanzania.

Ishami ry’umutwe FDD riyobowe na Pierre Nkurunziza rirasaba agahenge mu gihe cy’imishyikirano. Guverinoma y’Uburundi ariko yo ivuga ko ibyo idashobora kubyemera.

Umuhuza Jacob Zuma avuga ko FDD ngo izatangaza agahenge ku giti cyayo yonyine. Gusa ngo izagumana uburenganzira bwo kwitabara iramutse itewe. Zuma avuga kandi ko impande zombi ziyemeje kuguma i Dar-Es-Salaam kugeza igihe zishoboreye kwumvikana ku gahenge.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afurika yo Hagati n’Afurika y’Epfo, bari bahaye impande zose iminsi 30 gusa kugira ngo zumvikane ku gahenge, cyangwa zifatirwe ibindi byemezo bitasobanuwe.

XS
SM
MD
LG