Uko wahagera

Congo: Abarinda Mines za Diamant Ngo Bamaze Abantu - 2002-10-23


Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu uvuga ko abantu bapfa buri munsi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bantu ngo bazira abazamu barinda mines za diamants k’uruhande ruri mu maboko ya guverinoma y’i Kinshasa. Mu bicwa ngo harimo n’abana.

Abapfa benshi ngo bicwa n’abo bazamu kuri mines z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya leta, MIBA, mu mugi wa Mbuji Mayi.

Amnesty International itangazwa n’uko ngo nta muntu n’umwe mu bihugu by’amahanga wita kuri icyo kibazo.

Amnesty International inashinja kandi abasirikari ba Zimbabwe - ubu barimo kuva muri Congo - kuba na bo ngo bica abo bantu.

Amnesty International ishinja kandi guverinoma y’i Kinshasa kuba ngo itera ubwoba ikanafunga abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu batinyutse kuvuga ibibera muri izo mines za Mbuji Mayi.

Raporo ya Amnesty International isohotse nyuma y’umunsi umwe gusa akanama kihariye k’Umuryango w’Abibumbye gatangaje ko nyuma y’intambara yo muri Congo hihishe ubusahuzi butagira ingano. Ari guverinoma y’i Kinshasa, imitwe n’ibihugu biyirwanya, kimwe ndetse na bimwe mu bihugu byayitabye, bose ngo basahura ubukungu bwa Congo bishyira.

XS
SM
MD
LG