Uko wahagera

Abarundi Barongera Gushyikirana ku Gahenge muri Tanzania K'uwa Mbere - 2002-10-21


Mu Burundi guverinoma iritegura imishyikirano y’agahenge n’imitwe y’Abahutu iyirwanya i Dar-Es-Salaam muri Tanzania ku wa mbere.

Iyo mishyikirano irayoborwa n’umuhuza Jacob Zuma, Visi-Perezida w’Afurika y’Epfo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bisubira mu magambo ya Perezida Petero Buyoya avuga ko ngo yiteguye kujyana n’intumwa za guverinoma ye muri iyo mishyikirano abahuza nibabimusaba.

Muri uku kwezi kwa 10 ni bwo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bahaye impande zishyamiranye m’Uburundi iminsi 30 gusa kugira ngo zisinye amasezerano y’agahenge, cyangwa se zigafatirwa ibyemezo bikarishye.

Intambara yo mu Burundi imaze guhitana abantu basaga 200 kuva yatangira muri 1993.

XS
SM
MD
LG