Uko wahagera

Rwanda: Umunsi w'Ingagi! - 2002-10-18


Mu Rwanda itariki ya 17 Ukwakira yaraye igizwe umunsi mukuru wo kwizihiza ingagi yo mu birunga.

Iyo tariki yahuriranye n’uko ku wa kane hari hashize imyaka 100 Abazungu ba mbere bahuye n’ngagi mu majyaruguru y’Urwanda.

Kuri iyo tariki muri 1902 ni bwo abantu bari bayobowe n’Umudage wari ufite ipete rya kapiteni babonye izo ngagi, barasamo 2, maze bohereza imirambo yazo i Burayi kugira ngo ipimwe muri laboratoire.

Izo ngangi zidasanzwe zimaze imyaka myinshi zikurura bamukerarugendo n’abahanga b’ingeri zose. Ubu ziri mu bintu byinjiriza Urwana amadevise menshi.

Ingagi z’ibirunga kandi zishobora no kuboneka mu mapariki yo muri Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu umubare w’izo ngagi muri ibyo bihugu byose urabarirwa kuri 650, uretse ko ngo urimo kwiyongera muri ino minsi.

Mu banzi b’ingagi harimo cyane cyane abantu bazihiga, bakarimbura amashyamba zibamo cyangwa bakazanduza indwara.

Ingagi zo mu birunga zamenyekanye mu mahanga cyane cyane kubera umunyamerikakazi Dian Fossey wari uzwi mu Rwanda ku izina rya Nyiramacibiri. Uwo mugore yamaze imyaka myinshi yiga imibereho y’izo ngagi. Nyuma yaje kuzandikaho igitabo “Ingagi mu Kibunda”. Inkuru y’icyo gitabo yaje no gukinwa muri sinema yakorewe muri Amerika.

XS
SM
MD
LG