Uko wahagera

Agahenge muri Cote d'Ivoire ngo Kari Hafi - 2002-10-16


Abasirikari bivumbuye kuri guverinoma ya Cote d’Ivoire ngo biteguye gusinyira agahenge.

Ibyo byatangajwe ku wa 3 n’umuhuza n'umuhuza wabo na guverinoma, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Senegal, Cheikh Tidiane Gadio.

Nta bindi bisobanuro kuri ayo masezerano byahise biboneka. Ikizwi gusa ni uko yagombye gusinyirwa mu mugi wa Bouake ukiri mu maboko y’abasirikari bivumbuye kuri guverinoma ya Cote d’Ivoire.

Hagati aho ku wa 3 imirwano yoroheje yakomeje kwumvikana mu mugi wa Daloa. Ubu abasirikari ba guverinoma n’abayivumbuyeho bigabanije uwo mugi.

Ku wa 3 guverinoma ya Cote d’Ivoire yabanje gutangaza ko ngo yari yisubije umugi wa Daloa. Gusa ku gicamunsi abaturage b’i Daloa bavugaga ko ngo abasirikari bivumbuye bari mu turere twari twabanje kwigarurirwa n’aba guverinoma.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, uwo mugi wa Daloa wabaye isibaniro hagati ya guverinoma n’abasirikari bayivumbuyeho, bamwe bawigarurira abandi bakawubambura.

Abasirikari bivumbuye bigaruriye hafi kimwe cya kabiri cya Cote d’Ivoire. Ku wa mbere bahagaritse imishyikirano y’agahenge bagiranaga na guverinoma kubera kutishimira amakuru yavugaga ko ngo Angola yari yoherereje guverinoma ya Cote d’Ivoire inkunga ya gisirikari. Angola yo ayo makuru yarayahakanye.

Imirwano igiye kumara hafi ukwezi. Yatangiye ubwo abasirikari basaga 700 bivumburaga kubera ko ngo guverinoma yari ifite imigambi yo kubakura mu gisirikari kugira ngo igabanye umubare w’abasirikari bayo. Abo basirikari ubu barasaba gusubizwa mu gisirikari cya leta, kandi na Perezida Laurent Gbagbo akegura.

XS
SM
MD
LG