Uko wahagera

Washington D.C. : Umwicanyi Arimo Kurasa Abantu Umusubizo - 2002-10-16


Ku wa 2 umugore witwa Linda Franklin yarasiwe ku maduka muri leta ya Virginia, hafi ya hano i Washington D.C., arapfa.

Abapolisi bemeza ko urupfu rwa Linda Franklin rumeze nk’urw'abandi bantu 8 na bo bamaze kuraswa muri ibi byumweru 2 bishize n’umuntu cyangwa abantu bataramenyekana.

Linda Franklin yakoreraga ibiro bya guverinoma y’Amerika bishinzwe iperereza, FBI. Abapolisi ariko bavuga ko atazize gukorera ibyo biro.

Tom Manger, umuyobozi w'abapolisi mu ntara ya Fairfax, muri leta ya Virginia, yirinze gutanga ibisobanuro byinshi ku iraswa ry'uwo mugore. Icyo yemeje gusa ni uko byamaze kugaragara ko Linda Franklin na we yazize umuntu umwe cyangwa abantu bamwe bakomeje kurasa abandi umusubizo.

Urimo kurasa abo bantu wese ngo akoresha imbunda ifite ingufu nyinshi, nk’imbunda ya gisirikari cyangwa iyo guhiga, akarasira kure, yibereye mu modoka bakeka ko ishobora kuba ngo ari igitare.

Iyo uwo mugizi wa nabi amaze kurasa umuntu, agerageza kutagira ikimenyetso cyamufatisha na kimwe asiga inyuma. Kugeza ubu icyamucitse ni agakarita gatoya kameze nk’amakarita yo gukina, yari yandikiyeho abapolisi ko ngo we ari Imana.

Kimwe n’abandi bose barashwe muri ino minsi, Linda Franklin wo mu ntara ya Fairfax, muri leta ya Virginia,na we yarashwe yari yiviriye guhaha mu iduka. Abandi na bo barashwe bikoreraga uturimo dusanzwe, nko gukata ibyatsi imbere y’urugo, cyangwa gushyira lisansi mu modoka.

Kuba ubikora wese arasa uwo abonye, aho aboneye n’igihe ashakiye byatumye akarere ka Washington D.C. kwose kajya mu gihirahiro. Abanyeshuri ntibagipfa gukinira hanze y’amazu y’amashuri yabo. Abaturage na bo basigaye bigengensera mu turimo dusanzwe, nko kujya guhaha cyangwa kunywesha imodoka.

Kugeza n’ubu nta muntu n’umwe wari wafatwa kubera iyicwa ry’abo bantu. Abapolisi ntibaramenya byinshi ku muntu urimo kurasana kugira ngo bashobore gushyira ahagaragara igishushanyo cye bakurikije ubuhamya bw’ababa baramubonye. Ubu hari igihembo cy’amadolari asaga ibihumbi 500, ni ukuvuga hejuru ya miriyoni 250 y’amanyarwanda, agenewe umuntu wese uzafasha abapolisi kumuta muri yombi.

XS
SM
MD
LG