Uko wahagera

Imirwano Yarubuye muri Congo - 2002-10-14


Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yongeye kubura.

Ku cyumweru abarwanyi b’Aba Mai Mai birukanye umutwe wa RCD urwanya guverinoma y’i Kinshasa mu mugi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uwo munsi, abaturage ba Uvira bari mu mihanda bishimiye itsindwa ry'umutwe Rassamblement Congolais pour la Democratie urwanya ubutegetsi bw'i Kinshasa.

Abategetsi b’aho Uvira bavuga ko Aba Mai Mai - bashyigikiye guverinoma y’i Kinshasa - ngo bateye Uvira bakoresheje amato. Ngo bari banafite inkunga y’Abanyarwanda n’Abarundi barwanya ubutegetsi bwo mu bihugu byabo.

Aba Mai Mai bigaruriye umugi wa Uvira nyuma y’iminsi 2 y’imirwano ikarishye. Kugeza ubu umubare w’abaguye muri iyo mirwano nturamenyekana. Abaturage ba Uvira benshi bahungiye mu Burundi kubera iyo mirwano.

Muri ino minsi kandi Aba Mai Mai bigaruriye n’indi migi myinshi muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo.

Igitero cya Uvira cyabaye nyuma y’igihe gitoya gusa ingabo z’Urwanda na Uganda zarwanaga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zitahuse kubera amasezerano yo kurangiza intambara ibyo bihugu biherutse gusinyana na guverinoma ya Congo.

XS
SM
MD
LG