Uko wahagera

Intambara na Irak Iracyatutumba - 2002-10-09


Kongere ya Leta zunze ubumwe z’amerika irimo kwiga umushinga w’icyemezo cyo guha Perezida George Bush ububasha bwo gutera Irak.

K’uruhande rw’abaharanira demokarasi harimo abafite impungenge ko icyo cyemezo giha Perezida Bush ububasha bukabije.

Abayobozi b’amashami ya kongere yombi ariko bemeza ko icyo cyemezo kizahita nta ngorane mbere yo ku wa 5.

Mu ijambo Perezida Bush yavugiye kuri television na radio ku wa mbere, yavuze ko intambara ari yo yahitamo bwa nyuma. Gusa ngo ingabo z’Amerika zigomba kwitegura.

Sekereteri wa Leta Colin Powell na we avuga ko uwo mushinga w’icyemezo uri muri kongere wamufasha m’ugushakisha uko umuryango w’abibumbye wafatira Irak icyemezo kiyisaba kureka intwaro zayo cyangwa igaterwa.

Hagati aho, umuyobozi mukuru w’ibiro by’iperereza by’Amerika, CIA, avuga ko Saddam Hussein ngo ashobora kwitabaza iterabwoba abonye Amerika yiyemeje kumuhirikira ubutegetsi.

George Tenet uyobora CIA avuga ko Saddam Hussein ngo amaze iminsi asatira iterabwoba n’ibyihebe. Saddam Hussein rero abonye yugarijwe rero ngo ashobora kubyitabaza.

Hanze y’Amerika ho ibihugu byinshi by’Abarabu n’Abanyaburayi ntibyakiriye neza intambara Perezida Bush akomeje gusabira Irak.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufransa avuga ko Saddam Hussein abangamiye umutekano w’Uburengerazuba bwo Hagati. Gusa ngo kumushozaho intambara byagombye kuba ari uko ibindi byose byananiranye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bw’Uburusiya we avuga ko nta nzizitizi zidafashije zagombye kubuza abagenzuzi b’intwaro b’umuryango w’abibumbye gusubira ku kazi kabo muri Irak.

Irak yo ivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo zirimo gukwirakwiza ibinyoma kugira ngo bisobanure intambara zishobora kuyikururaho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Ahmed Maher, we avuga ko abagenzuzi b’umuryango w’abibumbye bagomba gusubira muri Irak vuba. Ku bwa minisitiri Maher kandi ngo nta mpamvu yo guhindura amategeko agenga akazi kabo muri Irak.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Irak, Naji Sabri, we ari mu ngendo mu bihugu by’Abarabu, ashyigikiriza abakuru baho ubutumwa bwa Perezida Saddam Hussein. Minisitiri Sabri yagiye muri Bahrain, Oman, Emirats Arabes Unis, na Qatar.

XS
SM
MD
LG