Uko wahagera

Afurika yo Hagati: Ba Kadogo Bahagurukiwe - 2002-10-08


Muri Afurika yo Hagati ibikorwa byo kuvana abasirikari b'abana mu gisirikari ngo bitangiye kworoha.

Ibyo biratangazwa na Manuel Fontaine ushinzwe kurinda abana mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Fontaine asobanura ko impamvu nini ango ari ibikorwa byo kugarura amahoro muri Uganda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n'Urwanda birimo kuba muri ino minsi.

Fontaine avuga ko muri iki gihe muri Uganda hari abasirikari b’abana bagera kuri 1200. Abenshi muri bo ngo barwana k’uruhande rw’umutwe Lord’s Resistance Army. Mu myaka 14 uwo mutwe umaze urwanya ubutegetsi bw’i Kampala, ngo umaze gushimuta abana bagera ku bihumbi 10. Abahungu muri bo ngo bajya k’urugamba, abakobwa bakagirwa inshoreke z’abarwanyi bawo.

UNICEF ivuga ko muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ho hakiri abana bagera ku bihumbi 10 bashyizwe mu gisirikari kugira ngo bazajye kurwana. Urwanda rwo ngo rufite abana bagera kuri 2000 barwana k’urugamba.

N’ubwo bamwe muri abo bana batajya k’urugamba, UNICEF ivuga ko ubuzima bwabo buba bwugarijwe. Rimwe ngo bikorera imizigo ibaremerereye cyane, ubundi bagatumwa, cyangwa se bakoherezwa gutata mu turere turimo imirwano.

Abandi, cyane cyane abakobwa, bahindurwa inshoreke z’abasirikari. Bafatwa ku ngufu, cyangwa se bakaba bashobora kwanduzwa SIDA n’izindi ndwara zifata igitsina. Abakobwa muri bo bashobora no gutwita. Abatwise rero gusubira mu buzima busanzwe ngo birushaho kubagora.

Manuel Fontaine - ushinzwe kurinda umutekano w’abana muri UNICEF - avuga ko kuvana abo bana mu gisirikari bisaba igihe n’amafaranga. Ngo habanza kumenya aho abo bana bari, hagakurikiraho kubavana mu gisirikari barwanamo. Nyuma ngo haza no kubabonera amashuri, kubigisha imirimo no kubavura.

Fontaine asobanura ko kwita kuri abo bana bitoroshye cyane. Impamvu ngo ni uko batagomba kurobanurwa cyangwa gufatwa nk’aho batandukanye n’abandi bana. Baba bagomba gusubira iyo bavuka, bahasanga abandi bana na bo babaye kubera intambara n’ubwo baba bataragiye mu gisirikari. Ushaka kubafasha rero ngo abagomba kubabonera imfashanyo zagera no ku bandi bana batageze mu gisirikari.

Fontaine avuga ko Banki y’Isi n’abandi bagiraneza bagennye miriyoni 500 z’amadolari zo gufasha kuvana mu gisirikari abana bo muri Afurika yo Hagati. Ikibazo gusa ngo ni uko inzego za leta zikenewe mu bihugu bimwe zitarajyaho kugira ngo bikorwe vuba. Iyo ngo ni yo mpamvu UNICEF irimo gusaba ikomeje ko izo nzego zijyaho vuba kugira ngo abana bashobore gusubira iwabo mu buzima busanzwe

XS
SM
MD
LG