Uko wahagera

Senegal: Abagenzi Hafi 800 Bararohamye - 2002-09-27


Abategetsi muri Senegal bavuga ko hari abantu bagera kuri 700 bazimiye nyuma y’aho ubwato butwara abantu burohamiye hafi ya Gambia ku wa kane. Ubwo bwato ngo bwarohamye kubera inkubi y’umuyaga yari yibasiye inyanja.

Minisitiri w’Intebe Mame Madior Baye avuga ko hari abagenzi 41 b’ubwo bwato bimaze kumenyekana ko bapfuye. Abandi 32 bo ngo bararohowe ari bazima.

Ubwo bwato bwa guverinoma ya Senegal ngo bwari buvuye mu ntara ya Casamance, mu majy’epfo ya Senegal, bugiye mu murwa mukuru Dakar. Ngo bwari butwaye abantu hafi 800. Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, bivuga ko ubwo bwato - bwitwaga Joola - ubundi bugenewe abagenzi 550 gusa.

Guverinoma ya Senegal yashyizeho iminsi 3 y’icyunamo guhera ku wa 5.

Aho muri Senegal bakoresha ubwato cyane hagati y’amajyaruguru n’amajyepfo. Inzira y’umuhanda ngo iratinda kubera bariyeri ku mihanda yo muri Gambia.

XS
SM
MD
LG