Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Abaturage Barimo Guhunga - 2002-09-27


Muri Cote d’Ivoire abaturage bo mu mugi wa Bouake barimo guhunga mbere y’uko ingabo za guverinoma zihagaba ibitero simusiga.

Ingabo z’Abafransa zikomeje gushakira abavuye aho Bouake inzira yo guhungiramo. Ubu zimaze guhungisha abanyamahanga basaga 1000.

Bamwe mu baturage kavukire b’i Bouake ariko bavuga ko abasirikari bivumbuye k’ubutegetsi barimo kubabuza kurenga ku mabariyeri ari mu nzira, bakabasubiza ahubwo inyuma.

Guverinoma ivuga ko iri hafi kugaba ibitero ku birindiro by’abasirikari bayivumbuyeho.

Ibiro ntaramakuru by’ubufaransa, AFP, bivuga ko ku wa kane nijoro abo bivumbuye banigaruriye umugi wa Odienne, mu majyaruguru y’uburengerazuba, hafi y’umupaka na Guinee.

Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo abo basirikari batangiraga kwivumbura imirwano imaze guhitana abantu bagera kuri 400. Abenshi ni abo k’uruhande rw’abivumbuye.

XS
SM
MD
LG