Uko wahagera

Intambara na Irak Yakora no ku Banyamerika - 2002-09-25


Amasosiyete y’indege muri Amerika avuga ko intambara na Irak ishobora kuyakora mu nda. Iyo ntambara ngo ishobora gutuma ibiciro bya lisansi y’indege byiyongera cyane, bityo amenshi muri yo yari asanganywe ibibazo n’ubundi agahomba uruhenu.

Ku wa 2 umuyobozi mukuru w’isosiyete AMR Corporation - ari na yo ifite isosiyete y’indege American Airlines -, yasobanuriye bamwe mu bagize komite ya Kongere yita k’ubucuruzi no gutwara ibintu n’abagenzi, ko Amerika ifashe icyemezo cyo gutera muri Irak byatuma amasosiyete y’indege menshi ahomba burundu. American Airlines ni yo sosiyete y’indege ikomeye cyane ku isi.

Uwo muyobozi, Donald Carty, yavuze ko amasosiyete y’indege muri Amerika ashobora gusaba gusonerwa imisoro n’andi mahoro mu gihe gitoya kugira ngo ashobore guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi Amerika iramutse iteye muri Irak.

Amasosiyete y’indege muri Amerika yari asanzwe n’ubundi ajegajega kuva mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize, ubwo ibyihebe byarohaga indege zuzuye abagenzi na lisansi ku mazu ya World Trade Center i New York no kuri Departement y’Ingabo, Pentagon, i Washington.

Kuva icyo gihe, kwongera umutekano mu ndege no ku bibuga by’indege byongereye amafranga ayo masosiyete asohora mu gihe yinjizaga makeya kubera igabanuka ry’abagenzi ryakurikiyeho. Muri uyu mwaka honyine, ayo masosiyete y’indege yiteze igihombo kigera kuri miriyari 7 z’amadolari, ni ukuvuga akayabo k’amanyarwanda agera kuri 3.360.000.000.000.

Ubu ayo masosiyete y’indege arasaba Kongere kuyongerera amafranga yo gushyira imiryango itamenwa n’amasasu aho umuderevu w’indege n’abafasha be bicara iyo batwaye abagenzi.

Ayo masosiyete y’indege kandi araburira Kongere ko ashobora gukomeza kumererwa nabi niba nta mfashanyo abonye yo guhangana n’ibiguzi by’ubwishingizi n’umutekano byazamutse cyane nyuma y’ibitero by’ibyihebe.

Ayo masosiyete asanga guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagombye kwishyura amafranga yose asohora kubera ibibazo by’iterabwoba. Muri uyu mwaka ayo mafranga ngo aragera kuri miriyari 4 z’amadolari, ni ukuvuga amanyarwanda agera kuri 192.000.000.000.

Donald Carty uyobora isosiyete AMR Corporation ifite isosiyete y’indege American Airllines avuga ko guverinoma nitagira icyo ikora amenshi muri ayo masosiyete azarushaho guhomba, kwirukana abakozi no kugabanya imigi izo ndege zakoreragamo. Muri kongere ariko harimo n’abasanga ayo masosiyete y’indege yitwaza ibitero by’ibyihebe mu mwaka ushize kugira ngo asobanure igihombo cyayo. Muri yo ngo harimo n’ayacunzwe nabi.

XS
SM
MD
LG