Uko wahagera

Ramallah: Amahanga Akomeje Kwamagana Israel - 2002-09-23


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Kofi Annan avuga ko ikoreshwa ry’ingufu mu kibazo cy’Abanyapalestina na Israel biteye ishozi.

Kofi Annan yasabye Abanyapalestina kureka burundu ibitero by’abiyahuzi bibasira Abanyaisraeli. Ibyo bitero ngo ni iterabwoba ryuzuye ubugombe.

Kofi Annan yanasabye ariko Israel guhagarika ibitero by’abasirikari bayo mu ntara z’Abanyapalestina. Annan yavuze ko igotwa ry’ibiro bikuru bya Yasser Arafat mu mugi wa Ramallah rizarushaho gukurura umutekano mukeya mu ntara za West Bank na Gaza. Annan asanga kandi imyifafire ya guverinoma ya Israel ibangamira umugambi w’amahoro hagati yayo n’Abanyapalestina.

Kofi Annan yasabye impande zombi guhumuka, zikabona ko ikibazo cyazo kitazakemurwa n’ubwicanyi cyangwa imbaraga z’intwaro.

Annan ati poritiki ishingiye k’ugushaka kunesha undi nta cyo ishobora kugeraho. Nta cyo irimo kugeraho kandi nta n’icyo ishobora kuzapfa igezeho. Amaherezo hagomba kuboneka umuti wa poritiki. Ati kuki uwo muti wa poritiki utagerwaho vuba aho gukomeza gutinda mu makoni? Ati ese umubare w’abandi bantu bagomba gupfa kugira ngo uwo muti uboneke ungana iki?

Mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ubwaho, ejo intumwa z’Abanyapalestina n’iza Israel zateranye amagambo nk’uko bisanzwe.

Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye yibajije k’ubushobozi bwa Yasser Arafat, avuga ko iterabwoba ry’Abanyapalestina ari ryo rituma Israel itera mu ntara zabo.

Umuyobozi w’intumwa z’Abanyapalestina we yagaragaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel adashaka umuti wa poritiki wamusaba kurekura intara z’Abanyapalestina.

Ibihugu by’Abarabu byo byaraye bitanze icyemezo gisaba ko imirwano ihagarara ku mpande zombi, maze ingabo za Israel zigasubira mu birindiro zahozemo mbere y’uko Abanyapalestina bongera kwivumbura mu kwezi kwa 9. mu mwaka wa 2000.

Mu mugi wa Ramallah ubwaho abayobozi b’Abanyapalestina na Israel ejo barabonanye kugira ngo bagerageze gucyemura ikibazo cy’ibiro bya Yasser Arafat bigoswe n’ingabo za Israel.

Minisitiri wa Yasser Arafat, Saeb Erekat, ejo yabonanye n’abayobozi b’igisirikari cya Israel. Nyuma abo basirikari bamwemereye kwinjira mu kigo cyo kwa Yasser Arafat, kugira ngo amugezeho icyo imibonano ye n’Abanyaisrael yari imaze kugeraho.

Byose byatangiye ku wa 4 ushize nijoro ubwo abasirikari ba Israel bagabaga igitero ku biro bikuru bya Yasser Arafat. Aho hari nyuma y’uko abiyahuzi babiri b’Abanyapalestina biturikirije muri Israel n’ibisasu bari bahetse.

Israel ivuga ko itazareka kugota ibiro bya Yasser Arafat abanyapalestina bayirwanya bagera kuri 50 bahahungiye batishyize mu maboko yayo.

Mu minsi 4 ya mbere, abasirikari ba Israel basenyaguye amazu hafi yose ari muri icyo kigo cya Yasser Arafat. Ejo ku wa mbere abo basirikari bagumye mu myobo bacukuye hafi y’icyo kigo, imbunda za burinde zabo zitunze ku nzu imwe igihagaze, ari na yo Yasser Arafat n’abandi bantu basaga 200 bakorana barimo.

Kugeza ubu Abanyapalestina bakomeje kwanga ibyo Israel ibasaba. Basabye ahubwo amahanga kwotsa Israel igitutu kugira ngo isigeho kubagota. Umwe mu bafasha bakuru ba Yasser Arafat, Nabil Abu, ejo yavuze ko ibintu bimeze nabi kandi ko bidashobora kwemerwa. Yasabye Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye guhagurukira ikibazo.

Amahanga na yo akomeje kwotsa Israel igitutu. Ibihugu by’i Burayi n’iby’Abarabu birimo gusaba ko Israel ihagarika kugota Yasser Arafat n’abafasha be. Ku wa mbere Ishyirahamwe ry’Abarabu ryashyize ahagaragara itangazo ryamagana Israel. Iryo tangazo ryasabaga Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye guhatira Israel kuvana abasirikari bayo ku biro bya Yasser Arafat.

Iryo tangazo ryasabaga Umuryango w’Abibumbye n’Umunyamabanga Mukuru wayo Kofi Annan guhita bibuza Israel gukomeza kugota ibiro bya Yasser Arafat.

Ishyirahamwe ry’Abarabu rivuga ko kugota ibiro bya Yasser Arafat ari amaco yo gusenya ubuyobozi bw’Abanyapalestina no kuburizamo umugambi w’amahoro.

Ku cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Ahmed Maher, yatangaje ko Leta Zuinze Ubumwe z’Amerika ari zo zonyine zishobora kwumvisha Israel guhagarika igotwa ry’ibiro bya Yasser Arafat.

Ku cyumweru kandi Perezida Hosni Mubarak wa Misiri yandikiye Perezida George Bush amusaba guhita asaba Israel gusigaho.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zatangaje ko ibikorwa bya Israel bibangamiye intambara n’iterabwoba, kimwe n’ishyirwaho ry’inzego za poritiki zivuguruye mu Banyapalestina.

Ibinyamakuru byo muri Israel bivuga ko igitutu cy’Amerika ari ko cyatumye Israel ireka gusenya n’inzu imwe Yasser Arafat asigaranye aho Ramallah. Gusa ari abategetsi ba Israel cyangwa ab’Amerika banze kubyemeza cyangwa kubinyomoza.

Ibyo ari byo byose, kuba Israel yagose ibiro bya Yasser Arafat byatumye Abanyapalestina barushaho kumukunda. Ku cyumweru ibihumbi n’ibihumbi muri bo bari mu mihanda yo muri West Bank na Gaza berekana ko bamushyigikiye. Gusa 4 muri bo bahasize ubuzima bwabo, bahanganye n’abasirikari ba Israel.

Ku wa mbere mu gitondo na bwo abandi banyapalestina ibihumbi byinshi, biganjemo abana, bari mu mugi wa Gaza, na bo berekana ko bashyigikiye Arafat.

XS
SM
MD
LG